Guverinoma ya Afurika y’Epfo yinginze Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC gushyiriraho Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu impapuro zo kumuta muri yombi.
Ni ubusabe iki gihugu gishingira ku kuba gishinja igisirikare cya Israel gukora ibyaha by’intambara muri Gaza, birimo kwica abasivile biganjemo abagore n’abana ndetse no kwangiza ibikorwaremezo bya gisivile.
Minisitiri mu Biro bya Perezida muri Afurika y’Epfo, Khumbudzo Ntshavheni yavuze ko ICC nidashyira mu bikorwa iki cyemezo bizaba bigaragaza ko imiyoborere y’Isi yazambye.
Ati “Amahanga ntabwo akwiriye guhagarara ngo arebere.”
Uretse Afurika y’Epfo iki cyemezo kinashyigikiwe na Bangladesh, Bolivia, Ibirwa bya Comores na Djibouti kuko byose byamaze gusaba ICC gukora iperereza ku byaha by’intambara bivugwa muri Gaza.
Like This Post?
Related Posts