Ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'abaturage, Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, Nibwo umugore n’umwana we bafatiwe mu kagari ka Ntunga mu murenge wa mwulire akarere ka rwamagana bafite ibilo 105 by’urumogi.
Amakuru avuga ko umugabo yinjije rwihishwa urumogi mu Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe akomeza yerekeza mu Mudugudu wa Cyimbazi, Akagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana.
Ni amakuru yashimangiwe n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana wavuze ko uru rumogi rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania hifashishijwe inzira zitemewe.
Yagize ati "Ku munsi wo ku wa Gatanu nibwo Polisi yamenye amakuru ko hari umugabo winjije rwihishwa urumogi mu Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe, abantu batatu barimo Uwo mugabo waruzanye w’imyaka 28 y’amavuko, umugore w’imyaka 72 n’umuhungu we ufite imyaka 38, baje gufatirwa hamwe ku Cyumweru, mu nzu yari ibitsemo urwo rumogi kandi ko iyo nzu isanzwe ituyemo uwo mugore n’umwana we bakekwaho kuba ari bo ba nyir’ibyo biyobyabwenge.
SP Twizeyimana Yashimiye abaturage ku makuru yizewe batanze yatumye hafatwa ibi biyobyabwenge na ba nyirabyo batarabasha kubikwirakwiza, ashishikariza abaturage gukomeza umuco mwiza wo kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku gihe.
Polisi y'u rwanda kandi ikomeje gushakisha aband barimo umumotari ucyekwaho kwifashishwa mu gutunda ibyo biyobyabwenge abishyira abakiliya nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza.
Like This Post?
Related Posts