• Amakuru / POLITIKI
Ku wa Mbere, tariki ya 20 Ugushyingo 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu biryo bye, Village Urugwiro, Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, banagirana ibiganiro byihariye byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi bahuye . Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yari kumwe n’itsinda ry’intumwa ayoboye.

Urukuta rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda rwanditse ko Perezida Paul Kagame na Visi Perezida Salvador Valdés Mesa baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cuba.

Mu butumwa yanditse, yakomeje ati “Ibihugu byombi bifite umubano umaze igihe kirekire by’umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.’’

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa n’itsinda rye bari mu Rwanda muri gahunda yabo y’uruzinduko bari kugirira mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Salvador Valdés Mesa n’itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier wari kumwe na ba Visi Perezida, Espérance Nyirasafari na Dr Alvera.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments