Nyuma yuko ku itariki ya 15 Ugushyingo 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwemeje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza, yagejejwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.
Icyo gihe Umucamanza yavuze uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku byaha bikomeye aregwa birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Yavuze ko buri cyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo Urukiko rusanga akwiriye gukurikiranwa afunze.
Urukiko kandi rwateye utwatsi impamvu Gasana yari yatanze z’uburwayi, ruvuga ko Igororero rizamuha uburenganzira bwo kwivuza uko abishaka byanaba ngombwa akajya anavurirwa hanze y’Igororero kuko amategeko abiteganya.
Mu bindi byashingiweho Urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo harimo kuba ngo aramutse akurikiranywe adafunzwe yabangamira iperereza kuko ngo ari umuntu wabaye umusirikare ku rwego rwo hejuru, aba umupolisi wo ku rwego rwo hejuru ndetse anayobora uru rwego.
Umuvugizi wa RCS, SP Kabanguka Rafiki Daniel, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko Gasana yakiriwe mu Igororero rya Nyarugenge nk’uko byari byategetswe n’urukiko.
Like This Post?
Related Posts