• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène afungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwamugejeje imbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro busaba ko afungwa by’agateganyo narwo kuwa 25 Ukwakira 2023 rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo kubera hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha nyuma yuko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaje ko Manirakiza Theogene yatawe muri yombi afatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw, ku wa 11 Ukwakira 2023.

Ni umwanzuro utaranyuze Manirakiza n’umwunganira mu mategeko banenze imikirize y’urubanza, kuko hari ingingo zirengagijwe.

Ibyo byatumye ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yakurikiranwa ari hanze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasuzumye ingingo zitandukanye muri uru rubanza, zirimo kumenya niba igihano kuri iki cyaha kiri munsi y’igifungo cy’imyaka ibiri giteganywa ku ifungwa ry’agatwganyo.

Urukiko rusanga koko igihano kiva hagati y’umwaka umwe n’itatu mu gihe umushingamategeko yateganyije ko ufungwa by’agateganyo igihano gito kiba ari imyaka ibiri ariko ngo iryo tegeko rifite irengayobora.

Rwavuze ko ubujurire bushingiye kuri iyi mpamvu y’uburemere bw’igihano cy’icyaha nta shingiro ifite.

Ku mpamvu ijyanye no kumenya niba imbabazi Nzizera yatanze zashingirwaho mu kuba Manirakiza yarekurwa by’agateganyo, Urukiko rusanga ikirego gitangwa mu nyungu za rubanda, bityo ko uwakorewe icyaha imbabazi ze zitarenga imbibi zo gusaba indishyi gusa.

Rwavuze ko hatahabwa ishingiro izo mbabazi ngo Manirakiza arekurwe by’agateganyo.

Ku ngingo yerekeranye no kumenya niba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, Urukiko rusanga umucamanza wa mbere yaremeye ko hari impamvu zikomeye kandi koko hari imvugo z’abatangabuhamya babiri babajijwe bashinja Manirakiza.

Urukiko rwavuze ko rusanga hari impamvu zituma hakekwa ko ushinjwa yakoze icyaha ariko atari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kuko umushingamategeko yasobanuye ko ibituma umuntu akekwaho icyaha ari ibyagezweho mu iperereza bihagije.

Urukiko nyuma yo kubona ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, nyuma yo kubona ko afite umwirondoro uzwi no kubona imbabazi Nzizera yatanze nubwo uwakoze icyaha atazemera, rwanzuye ko nta cyatuma Manirakiza abangamira iperereza nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments