• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Nibwo mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32.

Itangazamkuru ryagerageje kuvugisha Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga maze ahamya ayo makuru, avuga ko Ntegerejimana warashe mugenzi we amaze gufatwa muri iki gitondo cyo ku wa 16 Ugushyingo 2023.

Yagize ati “Byabaye ejo, icyo twe dukora ni ugutanga amakuru ko umuntu yapfuye, hanyuma inzego zibishinzwe zigakurikirana icyaha, ayo makuru yo ni yo, uwishe yamaze gufatirwa mu Murenge wa Mudende, bamufashe muri iki gitondo, avuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze”.

Arongera ati “Uwarashe mugenzi we n’uwarashwe ntabwo ari abakozi ba RDB, bombi ni abakozi b’ikigo cya Karisoke, andi makuru kuri ibyo ni bo bayamenya”.

Umurambo w’uwarashwe wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments