• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023, Nibwo Abadepite batatu barimo Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda) Dr Frank Habineza bakoze impanuka ku bw’amahirwe ntihagira uhura n’ikibazo.

Ni impanuka yabereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo bari bagiye muri Siporo kuri Sitade ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Dr Frank Habineza yari ari kumwe na Depite Mukabalisa Germaine uhagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko na Depite Manirarora Annoncée wo mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Dr Habineza yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko  iyi mpanuka yabaye ubwo bari bageze kuri Sitatiyo Merez noneho ikamyo ya Howo yari ibari imbere irakata barahagarara ngo bave mu muhanda, indi y’inyuma irabakubita, imodoka yabo ihita igonga iy’imbere, Imana ikinga ukuboka bavamo ari bazima.

Yagize ati" ati “Twari tugeze kuri Sitatiyo Merez ikamyo ya Howo yari ituri imbere irakata turahagarara ngo tuve mu muhanda, indi y’inyuma iradukubita, imodoka yacu ihita igonga iy’imbere, Imana ikinga ukuboka tuvamo turi bazima.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments