• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Gacamahembe, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi basanze umusore wari mu kigero cy'imyaka 25 ari mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Umugabo w'umufundi wubaka amazu wabonye bwa mbere nyakwigendera , yabwiye BTN ko yamanutse akamusanga amanitse mu mugozi noneho ahita ahuruza abaturage n'inzego z'ubuyobozi dore ko bari basanze yapfuye.

Yagize ati" Namanutse ntungurwa no kubona nyakwigendera amanitse mu mugozi noneho nanjye mpita mpuruza abaturage n'ubuyobozi".

Daniel Ntirivamunda se wabo wa nyakwigendera, yatangarije BTN ko uyu murambo wa nyakwigendera wagaragaye nyuma yuko ku wa Kane yari yaburiwe irengero dore ko umuryango we wari wabimenyesheje inzego z'ubuyobozi zirimo na Polisi y'u Rwanda.

Daniel akomeza avuga ko umuryango wa nyakwigendera ukwiye ubutabera bitewe nuko hari umuntu wahigiye kenshi kuzamwica.

Agira ati" Byiringiro apfuye nyuma yo kuburirwa irengero , kuko twatangiye kumenyesha ubuyobozi ko twamubuze ku wa Kane bityo rero turasaba ubutabera ku muntu wacu cyane ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane wahigiye kuzamwica nawe ubwo akabimubwira".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux yabwiye BTN ko saa Yine n’Igice aribwo bahawe amakuru n’abaturage, bavuga ko Byiringiro yiyahuye.

Ati “Twamenyesheje RIB na Polisi kugira ngo bikurikiranwe. Yari asanzwe atabanye neza n’abandi baturage nubwo tutahita tubihuza n’impamvu yasanzwe mu mugozi yapfuye kuko kugeza ubu harakorwa iperereza ngo hamenyekane mu byukuri icyaba cyihishe inyuma y’urwo rupfu.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Nyakwigendera yavukaga mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kilimbi, Akagari ka Karambi.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Ni inkuru ya Akimana Ernetse/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments