Mu murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster ikomerekeramo abantu batanu.
Iyi mpanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yakomerekeyemo abantu Batanu, yabereye ahitwa Beretwari mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage barimo Umushoferi w’iyi modoka, Renzaho Janvier, bari aho iyi mpanuka yabereye, Batangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru bavuga ko yabaye ari uko iyi modoka yashyiragamo abagenzi noneho igasubira inyuma.
Renzaho ati“Navaga Kagugu nerekeza Beretwari ngeze mu cyapa cy’abagenzi bategeraho, urugi abagenzi binjiriraho rwanga gukinguka noneho njya kubafungurira hinjiramo abagenzi bagera kuri 15 harimo n’abandi, imodoka ihita isubira inyuma abagenzi batangira gusimbuka bavamo barakomereka”.
Renzaho akomeza avuga ko imodoka yikatishije irenga ‘Bordure’ ibona guhagarara ntiyakomeza kugenda ariko abantu bari bayirimo bo bagerageje kuyisimbuka bakomeretse bitewe n’uko imodoka yagendaga.
Ibi bikimara kuba, bahise batumizaho imbangukiragutaba nayo ihita ihagera yihutira kugeza abakomeretse kwa muganga.
Mushimiyimana Josiane wabonye iyi mpanuka iba, avuga ko imodoka yahagaritswe n’undi musore wayirukanseho abasha kuyihagarika ayikatisha ku ruhande rw’umuhanda.
Ati “Iyo uwo musore adatabara iba yakomerekeyemo abantu benshi cyane ariko twagize Imana ntawe yahitanye”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today ko abakomeretse ari abantu batanu, bakaba barimo kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Kagugu.
Ati “Turashishikariza abatwara ibinyabiziga kujya bitonda igihe bagenda mu muhanda kandi bakitwararika mbere yo kujya mu muhanda bakareba ibinyabiziga byabo ko ari bizima”.
Like This Post?
Related Posts