Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki kirombe cyagwiriye abantu ahagana saa Kumi n’imwe ubwo bari basoje akazi bagiye gutaha.
Ati “ Byabaye ejo Saa 17:00 basoje akazi, bari bari kwitegura gusohoka ni uko ikirombe kirariduka abantu batandatu bahita bapfa. Turakeka ko byatewe n’iyi mvura imaze iminsi igwa ikaba yaratumye ubutaka bworoha cyane. Twaraye tugerageje kubashakisha dukuramo imirambo y’abakozi batatu abandi bo ntibahise baboneka.”
Uyu muyobozi yabajijwe niba ubusanzwe mu gihe cy’imvura abacukura amabuye y’agaciro bakomeza gukora nta nkomyi, avuga ko bakomeza gukora ariko ko mbere yo kumanuka mu kirombe haba hari umukozi ushinzwe gupima ubutaka akareba ko aho abantu bagiye nta ngaruka bahura nazo.
Ati “ Ejo nabwo yarabikoze ni ko batubwiye, batubwiye ko iyo atari yapima nta mukozi ushobora kumanuka mu kirombe, kuko ngo abikora buri gitondo akabikora ahantu hose baba bagiye gucukura.”
Rukeribuga yakomeje avuga ko kuri ubu batumijeho imashini nini kugira ngo ibafashe gushakisha abo bantu kuko izari zihari zaraye zikoreshejwe ntizitange umusaruro.
Yasabye abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe ngo kuko ubutaka bwagiyemo imvura nyinshi ku buryo bworoshye cyane isaha n’isaha bwamanuka bigateza ikibazo.
Yavuze ko kandi abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe bari bafite ubwishingizi ari nabwo bakoreshaga kuko babwakiwe n’ikigo bakoreraga.
Mu kwezi gushize mu kirombe giherereye mu Mudugudu wa Karagari I mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara muri Kayonza, nabwo ikirombe cyagwiriye abantu babiri.