• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, Nibwo Titi Brown yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanahise rutegeka ko arekurwa nyuma y’imyaka ibiri akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda.

Urukiko rwafashe iki kemezo nyuma yo gutesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha.

Hateshejwe agaciro kandi ikirego cy’indishyi ababuranyi b’impande zombi bari batanze, Urukiko rwemeza ko izo ndishyi zidatangwa mu rubanza.

Ni icyemezo umucamanza yafashe nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa 13 Ukwakira 2023, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwumvaga iburanisha kuri uru rubanza.

Uyu musore yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021, Nibwo Urukiko rwategetse ko Ishime Thierry wamamaye nka Titi Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Titi Brown ni umwe mu batoje akanabyina imbyino ziri mu ndirimbo nka ’Kamwe’ , ’Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie , ’Amashu’ na ’Faster’ za Chris Easy n’izindi zakunzwe na benshi mu Rwanda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments