Abaturage bakora umwuga w'ubuhinzi mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, barashinja gutanga ifumbire rwihishwa igahabwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na BTN, bavuze ko iyi fumbire yatanzwe mu buryo bw'amayobera kuko bose uko bari bayigenewe batigeze bayihabwa ahubwo batunguwe no kubona ihawe abafite ubushobozi kandi yagakwiye guhabwa abadafite ubushobozi bwo kuyigura.
Umuturage wo mu kagari ka Nyabikiri utarifuje ko imyirondoro ye n'amazina bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano we, yavuze ko kimwe na bagenzi be bashidutse ifumbire yamaze guhabwa abakire bafite amamodoka n'imitungo ku buryo bise nko guhohotera abadafite shinge na rugero.
Yakomeje avuga ko bwa mbere ubuyobozi bwabanje kubasaba kwishyura ubwisungane bwa Ejo Heza kugirango babone guhabwa ifumbire kandi nabwo babikoze bakomeza kunanizwa kugeza ubwo ifumbire ihawe abandi.
Yagize ati" twatunguwe no kubona ifumbire twari twitezeho umusaruro ihawe abakire bafite amamodoka! Yatanzwe mu buryo bw'ikimenyane kandi nabwo twabanje kugaraguzwa agati ariko nabwo biba iby'ubusa".
Aba baturage bafite icyifuzo cyuko ubuyobozi bukwiye guhaguruka bukaba ifumbire kuko yabafasha kubongerera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.
Bitwe n'uburemere bw'iki kibazo, Umunyamakuru wa BTN yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo maze buvuga ko butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Iterambere ry'Abaturage, Sekanyange Jean Leonard, yabwiye BTN ko ifumbire igenewe buri muturage kandi yitezweho kongera umusaruro ariko iki kibazo cyuko iri gutangwa mu buryo bw'amayobera atari akizi gusa agiye kugikurikirana.
Agira ati" Ifumbire iri gutangwa yitezweho kongerera umusaruro abahinzi naho ku bijyanye nuko iri gutangwa ntabyo twari tuzi ariko tugiye kubikurikirana bikemuke vuba".
Si gake iki kibazo cy'uburyo amafumbire atangwa mu buryo bwa rwihishwa gikunda kumvikana, ibikwiye gutuma abayobozi bagihagurukira.
Hirya no hino mu Gihugu, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi[RAB] abahinzi bahawe ifumbire yo kubagaza yo mu bwoko bwa DAP muri gahunda yo gufatanya n’abahinzi kuzabona umusaruro uhagije.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni Inkuru ya UMUYANGE Jean Baptiste/BTN TV
Like This Post?
Related Posts