• Amakuru / MU-RWANDA
Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kikaba kikigaragara mu bice binyuranye mu Rwanda, cyane cyane mu Mijyi.

Usubije amaso inyuma mu myaka mike ishize, wabona ko umubare w'abana babagaku muhanda wagabanutse ugereranyije n'uyu munsi mu mwaka wa 2023.

Akenshi na kenshi wasangaga abaturage benshi baravugaga ko ipfundo ryabyo ari amakimbirane aturuka mu miryango, ubukene, inzara, kunanirana kw'abana no kuba hari zimwe mu nzego zibanze zitakundaga gukurikirana ngo hamenyekane impamvu ibitera kugirango hakorwe ubuvugizi kuri abo bana.

Imwe mu miryango ibarizwa mu murenge wa Jabana yishimira uruhare ubuyobozi bugira mu kurwanya no gukemura iki kibazo cy'abana bayoboka ubuzima bwo ku muhanda.

Muhayimana Desire umuturage utuye muri uyu mu murenge wa Jabana wahangayikishijwe cyane n'ubuzima abana bo kumuhanda babamo, arasaba ababyeyi kutitarutsa inshingano zabo no kwirinda ko amakimbirane yabo yaba ipfundo ry'imibereho y'abana babo kuko byateza ingaruka mbi ku muryango Nyarwanda.

Yagize ati" Mu byukuri Leta yarahagurutse icecekesha icyatezaga cyose ikibazo cyatumaga abana baba ku muhanda. Buri mubyeyi wese akwiye kubahiriza inshingano ze ntazihunge".

Gusa kuri iyi nshuro hari tumwe mu duce two mu Rwanda iki kibazo gisa nk'icyavugutiwe umuti turimo akarere ka Gasabo mu murenge wa Jabana aho inzego zirimo iz'umutekano nka Dasso zahagurutse zikarwanya icyaba cyose intandaro y'ubuzima bubi bw'abana ndetse zigatanga ubufasha ku miryango itishoboye bigatuma iki kibazo kibura aho kimenera.

Nyirakamana Beata, ni umwe mu babyeyi bari baje kwakira impano bahawe n'urwego rw'umutekano rwa DASSO mu murenge wa Jabana, atangaza ko iki gikorwa cy'ubugiraneza kigiye kubafasha byinshi.
Ati" DASSO yaduhaye ibikoresho bitandukanye abana bazifashisha ku ishuri, Ubwisungane mu kwivuza n'ibyo kurya. Bizadufasha kugira imibereho myiza, Turabashimira kbwo ubumuntu batweretse".

Uwavuga ku musaruro w'ubukangurambaga bukorwa ngo aba bana basubizwe mu miryango, ntiyakwirengagiza uruhare Inshuti z'umuryango zigira mu kubungabunga ubuzima bwabo.

Karikumutima Calixte, Umuhuzabikorwa w'ishuti z'umuryango mu murenge wa Jabana, arishimira umusaruro batanga ku buzima bw'umwana, akaba asaba ababyeyi kubegera bagafatanya kurera mu buryo bworoshye.

Agira ati" Twakoze ibishoboka nk'inshti z'umuryango kuva mu midugudu yose igize umurenge wa Jabana ku bufatanye n'ubuyobozi n'abaturage. Mu byukuri twese dukomeje gutya ikibazo cy'abana bayobotse ubuzima bwo ku muhanda nticyakongera kumvikana, Ababyeyi bakomeze kutwegera".

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Jabana, Shema Jonas, arashima ibikorwa byiza biri gukorwa n'urwego rwa DASSO biri kuzamura imibereho y'abaturage muri rusange byu mwihariko mu murenge wa Jabana.

Uyu muyobozi kandi arasaba ababyeyi kubahiriza inshingano zabo nkuko amategeko abiteganya, akaba agira inama buri wese kubyara yabanje gutekereza ikizatunga umuryango.

Yavuze ati" Ntago Urwego rwa DASSO rushinzwe umutekano gusa ahubwo rureba ubuzima bwa buri wese, Mu minsi mike bubakiye umuturage utishoboye, baherutse koroza umuturage inka none uyu munsi DASSO yatangiye imiryango itishoboye Mirongo Itanu(50) ubwisungane mu kwivuza ndetse inagenera ibikoresho n'ibyo kurya imiryango 10, Turabashimira cyane".
Akomeza ati" Turasaba buri muntu wese kubyara abo ashoboye kurera kuko inshingano si ukubyuara ahubwo ni ukurera".

Birashoboka ko igihe imiryango y'abashakanye yahagurukira hamwe ikarwanya amakimbirane nk'imwe mu mpamvu zitungwa agatoki ku gutuma abana bayoboka ubuzima bwo ku muhanda, Iki kibazo cyazacika burundu.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments