• Amakuru / POLITIKI

Kuri uyu wa Mbere nibwo Nyakubahwa Perezida  wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ikiganiro kihariye ku murongo wa telefoni n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken.

Ni ikiganiro kibanze cyane ku bibazo by'umutekano muke umaze iminsi uvugwa mu Burasirazuba bwa Congo aho kitezweho gutanga umusaruro nkuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibitangaza dukesha iyi nkuru .

Perezida Kagame  yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo  uburyo bwashyizweho  bwo kugarura amahoro  no gusubiza ibintu mu buryo mu Burasirazuba bwa Congo no mu  Karere  muri rusange.

Antony Blinken agiranye ikiganiro na Perezida Kagame mu gihe kuri ubu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano y’umutwe wa M23 n’indi mitwe ihakorera, ariko yo ku ruhande rwa leta yongeye gukomera.

Amakuru avuga iyi mirwano yazindukiye i Goma kuri uyu wa mbere aho yashyamiranyije Umutwe wa M23 na FARDC n'indi mitwe iterwa inkunga nayo

Umuvugizi wa M23, Majoro Willy Ngoma yavuze  ko Icyo bifuza ari ibiganiro ndetse ko bari kwirwanaho no gusubiza ibitero bagenda bagabwaho, bagamije kurinda abaturage.

Amerika ni kimwe mu bihugu byatunze urutoki u Rwanda, ivuga ko “hari ubufasha bwa gisirikare ruha umutwe wa M23.”

- Advertisement -
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments