• Amakuru / POLITIKI

Abadepite bo mu gihugu cya Nigeria banze guha umugisha umushinga wazanywe na Guverinoma wo kugurira Perezida ubwato bugezweho bwa miliyoni $6.

Uyu mushinga bawanze bitwaje ko byaba ari ugupfusha ubusa no gusesagura amafaranga ya Leta  mu gihe igihugu gihanganye n’ubuzima buhenda umunsi ku wundi.

Nyuma yo kwanga gushyira mu bikorwa ngo batore uwo mushinga, abo badepite bahise bakomereza ku wundi mushinga wo kongera buruse ihabwa abanyeshuri barihirwa na Leta nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uretse abo badepite batashimishijwe n'uwo mushinga, n'abaturage ubwabo ba Nigeria bari bawanze aho bavugaga ko mu kimbo cyo kugura ubwo bwato amafaranga yabwo yakoreshwa mu yindi mishinga ifitiye igihugu akamaro kubwo inyungu z'abaturage.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments