• Amakuru / POLITIKI

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2023, Nibwo Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House byatangaje ko nta musirikare w’iki gihugu wigeze woherezwa i Gaza mu ntambara Israel irimo n’umutwe wa Hamas kandi ko nta n’uwo giteganya kohereza.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro  cyabaye hagati y'Umuvugizi w’itsinda rishinzwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu muri White House, John Kirby  n’itangazamakurukuba abasirikare ba Amerika bajya i Gaza  mu kiganiro .

Uyu muvugizi yagize ati “Nta gahunda ihari cyangwa ubushake bwo kohereza abasirikare ba Amerika ku rugamba i Gaza, haba uyu munsi cyangwa mu bihe biri imbere.”

Yakomeje avuga ko icyo Amerika iri gukora ari ukureba uko abatuye agace ka Gaza bazongera kubaho nyuma y’intambara.

Aya magambo ya John Kirby aje nyuma y’iminsi mike Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, na we avuze ko nta basirikare b’Igihugu cye bari i Gaza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments