• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023, Nibwo insengero ebyiri zikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Amakuru BTN ifite avuga ko izi nsengero ebyiri zafunzwe ari Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (ruri i Kibagabaga) ndetse na ADEPR Bibare muri Kimironko.

Izi nsengero zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa, birimo kugira ubwiherero bw’abafite ubumuga no kutagira ibikumira amajwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe, yahamirije aya makuru BTN avuga ko hafunzwe insengero ebyiri zirimo Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (ruri i Kibagabaga) ndetse na ADEPR Bibare muri Kimironko.

Yagize ati" Nibyo koko insengero ebyiri zirimo Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (ruri i Kibagabaga) na ADEPR Bibare muri Kimironko zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa. Urugero ni nko kuba bafite ibikumira urusaku no kutagira ubwiherero bw'abafite ubumuga".

Gitifu wasabye ba nyiri nsengero kubahiriza amabwiriza no kwirinda kugwa mu mutego w'ibihano, yakomeje avuga ko zidafunzwe burundu kuko igihe icyo ari cyo cyose bakora ibisabwa bakomorerwa ndetse anasaba abagifite umuco wo gusengera mu ngo bakabangamira abaturage kubera urusaku rwinshi kwisubiraho kuko gusenga bidasobanuye kubangamira abaturage.

Gitifu yanavuze ko mbere yuko insengero zitangira gufungwa zari zabanje kwerekwa ibisabwa rutujuje, birimo ubwiherero buhagije harimo ubwagenewe abafite ubumuga, na parikingi y’imodoka ihagije.

Ubugenzuzi buracyakomeje birashoboka ko mu minsi iri mbere hakumvikana izindi nsengero zitubahirije ibisabwa.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rusaba insengero kuba zujuje, harimo kugira icyangombwa gitangwa n’urwo rwego, no kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku bwubahirije amabwiriza agenga isuku mu Mujyi ruherereyemo, ndetse runafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments