Uyu mugabo wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yafatiwe mu cyuho ari kubikuza miliyoni 5 Frw zari zakusanyijwe n’abaturage ngo zigurwe imodoka y’Umurenge.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi tariki ya 12 Nyakanga 2023, afatirwa mu Murenge wa Kigina.
Ku itariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamuburanishije mu mizi hemezwa ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 30 Ukwakira.
Ku wa Mbere rero nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu y’igifungo, rwamutegetse kandi kwishyura Amafaranga y’u Rwanda 6,845,900 yanyereje, rwemeje kandi ko amafaranga 5,043,000 abitse kuri ‘simcard’ ya Niyitegeka, asubizwa Umurenge wa Gahara nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.