• Amakuru / POLITIKI

Ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, Nibwo  Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwatangaje ko kandidatire ya Moïse Katumbi, yemewe akaziyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu Ukuboza 2023 nyuma y’impaka z’urudaca n’ingingo zitavuzweho rumwe z’abatifuzaga ko Katumbi ahatanira kuyobora iki gihugu.

Mu gutangaza ko aziyamamaza, Katumbi yatandukanye na Félix Tshisekedi bari bahuriye mu mpuzamashyaka Union Sacrée, abasesenguzi bavuze ko nta kabuza Tshisekedi atakaje umuntu ukomeye ariko by’umwihariko wahise ahinduka umucyeba we.

Mbere y’uko atorwa mu 2019, aho yari ahanganye cyane na Joseph Kabila, Tshisekedi yumvikanye avuga ko Katumbi ari inshuti ye kandi ko ari “umugabo uhamye, udafite amabi” ndetse ko basangiye “intego yo kubohora Congo”.

Ariko atangaza ko aziyamamaza, Katumbi yavuze ko yatanze inama ze mu mpuzamashyaka yabo “ariko ibintu bikomeza kuzamba”, ati: “ngomba kurokora abanyagihugu bari mu kaga.”

Ariko kandi mu buryo busa n’ubwo gusesereza Tshisekedi kubera amarangamutima yigeze kugaragaza, yongeraho ati: “Nzaba perezida utarira, nzaba perezida ubona ibisubizo ku gihugu cye.”

Gusa ubwenegihugu bwa Katumbi bwakomeje kuba izingiro ry’impaka aho bamwe bavugaga ko atemerewe kuyobora icyo gihugu gihora mu bibazo bya politiki.

DR Congo ni igihugu kitemera ubwenegihugu bwinshi, uba umunye-Congo cyangwa se ugahitamo kuba umunyamahanga iyo ufashe ubundi bwenegihugu.

Abashyigikiye Tshisekedi bavuze ko Katumbi rimwe aba ari Umutaliyani, ubundi Umuyahudi indi nshuro akaba umunya-Zambia.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yabaye umukuru w'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo ku wa 24 Mutarama 2019.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments