• Amakuru / POLITIKI

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, Nibwo Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yatangaje ko CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri.

Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yabitangarije mu butumwa yanyujije kuri X aho buvuga ko impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, yazishyikirije Ambasaderi Nabil Habashi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Porotokole muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Ku wa 1 Kanama 2023, Nibwo Inama y’Abaminisitiri yateranye ishyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu barimo CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri asimbuye Alfred Kalisa wari muri izi nshingano.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

U Rwanda na Misiri kandi byasinye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima n’izindi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Abdel Fattah Al-Sisi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments