Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023, Nibwo Urukiko Mpuzamahanga rwa LONI rukorera i La Haye mu Buholande, rwanzuye ko rukomeje guhagarika urubanza rwa Félicien Kabuga mu gihe kitazwi , kandi ko azarekurwa by’agateganyo.
Uyu mwanzuro mushya w’uru rukiko watangajwe ushingira ku ngingo zitandukanye zirimo raporo y’inzobere zigenga yo kuwa 31 Kanama” igaruka ku buzima bwe.
Uru rukiko ruvuga kandi ko izo nzobere zakomeje gushimangira aho zihagaze ko Kabuga “adafite ubushobozi bw’ingenzi bwatuma abasha kwitabira yumva neza ko ari mu rubanza” kandi ko “ubushobozi bwe mu mutwe butazamera neza kugera ku rwego yashobora kuburana”.
Muri Werurwe uyu mwaka, Nibwo uru rukiko rukorera rwahagaritse urubanza rwa Kabuga noneho muri Kamena rwanzura ko Kabuga adashobora gukomeza kuburanishwa, nyuma ruza kwemeza ko azarekurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bukuriwe na Serge Brammertz bwajuririye uyu mwanzuro, kandi bwari bwarasabye ko habaho “gusura bihuriweho” aho Kabuga afungiye no kwirebera ubwabo iby’ubuzima bwe.
Umwanzuro mushya w’urukiko mu nteko ikuriwe n’umucamanza Iain Bonomy wanze iki cyifuzo cy’ubushinjacyaha.
Mu mwaka wa 2020, Nibwo Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko yafatiwe mu Bufaransa mu murwa mukuru i Paris, akekwaho gutera inkunga Jensoide yakorewe Abatutsi, Kubiba urwango no guha imihoro Interamwe yifashishijwqe mu kwica Abatutsi.