• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Inzira y'umuhora wa  Hormuz imwe mu nzira z'ingenzi zikoreshwa mu gutwara peteroli na gaz ku isi, iracyafunze nubwo Amerika yatangaje ko yatangiye ibiganiro bishya na Iran bigamije guhagarika amakimbirane no kongera gufungura iyi nzira y'ubucuruzi.

Mbere y'intambara, hafi 20% bya peteroli na gaz bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga byanyuraga muri Hormuz. Gufungwa kwayo kwagize ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga ry'ingufu, bituma ibiciro bya peteroli bizamuka ndetse n'ubucuruzi mpuzamahanga bukomeza guhura n'ibibazo.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro bishya byatangiye hagamijwe gushaka umuti urambye ku makimbirane no gufungura iyi nzira y'ingenzi y'inyanja.

Nk'uko Trump yabitangaje, ibi biganiro byatangiye bisabwe n'ibihugu byo mu karere birimo Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) na Qatar, bishaka ko umutekano n'ubuhahirane muri ako karere byagaruka uko byahoze.

Yavuze ko ibiganiro byibanze ku ngingo ebyiri z'ingenzi: kongera gufungura urujya n'uruza rw'amato y'ubucuruzi anyura muri Hormuz no kugera ku masezerano yerekeye gahunda ya kirimbuzi ya Iran. Perezida Trump yavuze ko Iran iri guhabwa amahirwe ya nyuma yo kugera ku masezerano, nyuma y'uko Amerika ihagaritse ibitero bishya yari yateganyaga kugaba kuri icyo gihugu.

Icyakora, ubuyobozi bwa Iran bwahakanye ibyo byatangajwe na Washington. Tehran ivuga ko nta biganiro by'imbona nkubone biri kuba hagati yayo na Amerika, ahubwo ko ibiganiro biri kuba ari ibihuza Iran na Oman, bigamije kureba uburyo bwo gucunga neza urujya n'uruza rw'amato muri Hormuz.

Iran ivuga ko hashobora kugerwaho amasezerano y'ubuhanga ku yindi nzira amato yakoresha, ariko ishimangira ko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa cyo kongera gufungura Hormuz ku buryo busesuye.

Mu gihe ibiganiro bikomeje, umutekano muri ako karere uracyahangayikishije. Ubwato bunini butwara ibicuruzwa bwagabweho igitero n'igisasu kitaramenyekana inkomoko yacyo hafi y'inkombe za Oman, nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'u Bwongereza gishinzwe gukurikirana umutekano wo mu nyanja (UKMTO).

Abashinzwe iperereza batangaje ko bagikora ubushakashatsi kuri icyo gitero, ariko kugeza ubu ntibaravuga niba hari abantu bahasize ubuzima cyangwa ngo batangaze ingano y'ibyangiritse.

Kuva intambara yatangira, Iran yakomeje gukangisha no kugaba ibitero ku mato y'ubucuruzi anyura muri Hormuz, ibintu byatumye kohereza peteroli na gaz mu mahanga binyuze muri iyo nzira bigabanuka cyane.

Kunanirwa kubahiriza amasezerano y'agahenge yabanje kugerwaho byatumye umwuka mubi wongera kwiyongera, bituma ibihugu byinshi bihangayikishwa n'ingaruka z'ibi bibazo ku bukungu bw'isi, cyane cyane ku biciro by'ingufu no ku ruhererekane rw'ubucuruzi mpuzamahanga.

Mu gihe Amerika ikomeje gusaba ko Iran ihagarika burundu ibikorwa bifitanye isano na gahunda yayo ya kirimbuzi, Tehran yo ikomeje gutsimbarara ivuga ko gahunda yayo igamije gusa gukoresha ingufu za nikereyeri mu bikorwa bya gisivili kandi ko idafite umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi.

Abasesenguzi bavuga ko kongera gufungura umuhora wa Hormuz ari imwe mu ngingo z'ingenzi zizagena niba amahoro ashobora kugaruka muri aka karere. Banagaragaza ko ibizava muri ibi biganiro bizagira ingaruka zikomeye ku mutekano w'Uburasirazuba bwo Hagati, ku bukungu bw'ibihugu byinshi ndetse no ku isoko mpuzamahanga rya peteroli na gaz.

Mu gihe impande zombi zigikomeje kutumvikana ku ngingo nyamukuru, amahanga akomeje gusaba ko hakomeza inzira y'ibiganiro aho gukoresha imbaraga za gisirikare, kugira ngo habeho amahoro arambye no kongera gusubukura ubuhahirane bwambukiranya Hormuz.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments