• Amakuru / POLITIKI

Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Nzeri 2023, Nibwo Perezida wa Repubulika yu Rwanda, Paul Kagame yoherereje ubutumwa bw’ihumure ku Mwami wa Maroc, Mohammed VI n’abaturage b’iki gihugu bibasiwe n’umutingito wahitanye abarenga 2000.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu nibwo Maroc yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya ‘magnitude 6,8’. Wazahaje cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Marrakesh no mu misozi iwukikije ya Atlas.

Wumvikanye kandi mu Murwa Mukuru, Rabat, Asablanca, Agadir na Essaouira.

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga X, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanya-Maroc muri ibi bihe bikomeye barimo.

Ati “Mu izina ry’Abanyarwanda, nihanganishije Umwami wa Mohammed VI, imiryango y’abitabye Imana ndetse n’abaturage ba Maroc muri ibi bihe by’amakuba kandi twifatanyije nabo. U Rwanda ruri kumwe na Maroc muri ibi bihe bikomeye.”

Muri Maroc habarizwa Abanyarwanda barenga 100 biganjemo abanyeshuri 96 biga muri Kaminuza zitandukanye mu gihe abandi ari abakozi ba Ambasade bagera ku icumi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri b’Abanyarwanda aho bari mu mijyi itandukanye, babarizwa muri komite zibafasha kumenyekanisha uko bameze.

I Marrakesh hamwe mu ho uyu mutingito wibasiye, hari Abanyarwanda babiri. Ambasade yabavugishije isanga bameze neza ndetse basabwe kuhava bakoresheje inzira zemewe leta yashyizeho.

Kugeza ubu muri Maroc hatanzwe ikiruhuko cy’iminsi itatu yo kunamira abahitanywe n’uyu mutingito. Uretse abapfuye uyu mutingito wangije ibikorwa remezo byinshi n’inyubako z’abaturage cyane cyane i Marrakech.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments