Ikigo giteza
imbere kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangaje
ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru, inshingano yatangiye
ku wa 1 Kanama 2026.
Ubutumwa AFR
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko Kampeta Pitchette Sayinzoga
yinjiye muri izi nshingano mu gihe iki kigo gitangiye gushyira mu bikorwa
gahunda zacyo nshya, no gushimangira urwego rwacyo mu rwego rw’imari.
Buti
“Ubunararibonye afite mu kubaka ibigo, guteza imbere imikoranire n’ubukungu
budaheza bizaba iby’agaciro kenshi kuri AFR ikomeje kongera uruhare rwayo.”
Kampeta ni
impuguke mu iterambere ry’ubukungu. Kuva mu 2019 kugeza mu 2025 yari Umuyobozi
Mukuru wa BRD, aho yageze avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo
cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA)
Yakoze kandi
muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho yagiye akora ku myanya itandukanye
kandi y’ubuyobozi harimo no kuba Umunyamabanga Uhoraho.
Mbere yo
kwinjira mu mirimo ya Leta, Kampeta yakoraga muri Banki y’Isi. Yabaye kandi mu
nama z’ubutegetsi z’amabanki nka The Trade and Development Bank, Banki
y’Iterambere ya Afurika y’Uburasirazuba (EADB), Rwanda Eurobond Committee, GT
Bank, no mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.
Afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu iterambere
ry’ubukungu (Master’s degree in Economic Development and Policy Analysis),
yakuye muri University of Nottingham.