• Amakuru / POLITIKI
Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu gitondo cyo kuri uyu wa  Gatanu Taliki ya 08 Nzeri 2023 , Nibwo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Niyobuhungiro Obed yandikiye abagize Komite y’Akarere ka Kamonyi ibaruwa asezera mu nshingano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Abiyingoma Gérard yemeje ayo makuru ko ibaruwa ya Niyobuhungiro isaba gusezera mu kazi bamaze kuyakira.
Ati “Hari ubusabe bwe twabonye yanditse asaba guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite nta bindi byinshi yanditse.”
Abiyingoma avuga ko nubwo nta bisobanuro birambuye yashyize mu ibaruwa, ariko ngo hari amatangazo menshi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yasohowe na nyir’ubwite, bikekwa ko ariyo yahereyeho yinenga, asaba guhagarika akazi.
Ati “Akimara gusohora ayo matangazo, Ubuyobozi bw’Akarere bwaramuganirije bishoboke ko ariyo  atumye asezera ku kazi.”
Abiyingoma avuga ko  nta gisubizo ubuyobozi buramuha cyo kwakira uko gusezera kwe  gusa yemeza ko ashobora kugihabwa mu minsi mike cyangwa agategereza iminsi 30.
Mu Ntangiriro z’iki Cyumweru, Niyobuhungiro yashyize itangazo hanze  risaba ko Insengero zifite ibyangombwa arizo zemerewe gukora amateraniro.
Muri iri tangazo kandi harimo kwibutsa abaturage ko ahemewe gukorerwa amateraniro ari mu Nsengero zujuje ibisabwa n’ibindi byinshi.
Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye avuga ko iryo tangazo rikimara gusohoka, Ubuyobozi bw’Akarere butigeze buryakira neza, ayo makuru akemeza ko uyu Gitifu yihaye inshingano zitari ize ari nabyo byatumye asabwa kwandika yegura, kuko ngo n’ibaruwa yayitanze Inama y’Umutekano itaguye yateranye.
Niyobuhungiro Obed  yayoboye Umurenge wa Ngamba, aza gufungwa aho afunguriwe bamuha kuyobora Umurenge wa Kayumbu, igihe cy’umwaka 1, yongera kwimurirwa mu Murenge wa Gacurabwenge , Umurenge atamazemo igihe cy’umwaka, yimurirwa mu Murenge  wa Karama.
Uko kwimurwa bamwe mu bo bakorana bavugaga ko bamunengaga intege nke n’umusaruro muke yagiye agaragaza mu kazi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments