• Amakuru / POLITIKI


Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza ruzwi nka Permanent Court of Arbitration, ruri i La Haye mu Buholandi, rwanzuye ko Ubwongereza budategetswe kwishyura u Rwanda miliyoni 100 z’amapawundi rwari rwasabye ku bijyanye n’amasezerano yo kohereza abimukira.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko impande zombi zumviswe mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, zikagaragaza impaka zikomeye ku iseswa ry’ayo masezerano yari agamije kohereza i Kigali abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe London yagombaga gutanga amafaranga yo kubatunga no kubacumbikira.

Leta y’u Rwanda yari yareze ivuga ko Ubwongereza bwishe amasezerano yari yarasinywe hagati y’impande zombi, cyane cyane mu gace kagaragazaga uburyo bwo kwishyura igihe amasezerano aseswa. U Rwanda rwasabaga indishyi zingana na miliyoni 100 z’amapawundi, ruvuga ko London yananiwe kubahiriza ibyo yari yaremeye.

Ku rundi ruhande, Ubwongereza bwo bwagaragaje ko iseswa ry’ayo masezerano ryaturutse ku cyemezo cya politiki cya guverinoma nshya iyobowe na Keir Starmer, yagiye ku butegetsi mu 2024, igahita itangaza ko uwo mugambi uhagaritswe burundu. London yanavuze ko nta shingiro ryo kwishyura indishyi, kuko itigeze irenga ku masezerano mu buryo bw’amategeko.

Mu itangazo ryasohowe n’urukiko, rwavuze ko “ku bwiganze bw’abacamanza,” Ubwongereza butagomba kwishyura u Rwanda amafaranga rwasabaga. Urukiko rwemeje kandi ko nta kimenyetso cy’uko Ubwongereza bwashegeshe cyangwa bwarenze ku masezerano yari yarasinywe.

Uyu mugambi watangijwe mu 2022 ku butegetsi bwa Boris Johnson, ugamije kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Waje gukomereza ku butegetsi bwa Rishi Sunak, ariko uza guhagarikwa burundu nyuma y’amatora yo mu 2024 yatsinzwe, maze guverinoma ya Keir Starmer itangaza ko iwuhagaritse.

U Rwanda rwari rwagaragaje kutishimira uburyo ayo masezerano yaseshwe, ruvuga ko habayemo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano, ari na byo byatumye rujyana ikirego mu nkiko mpuzamahanga.

Uru rubanza rusize impaka zikomeye ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’ahazaza h’ubufatanye mu bijyanye n’imicungire y’abimukira.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments