• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023, Nibwo mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cyemeza ko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa noneho Umujyi wa Kigali abe ariwo utanga isoko.

Eng Uwase yavuze ko yavuze ko ubusanzwe RURA ariyo yatangaga uruhushya, ikanatanga n’amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Itegeko rigenga uburyo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa, riherutse kuvugururwa rigena ko gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa n’abikorera, ariko bikagenzurwa na Leta.

Akomeza avuga ko uburyo byakorwagamo, wasangaga ari abagenzura, abatanga amasoko, abatunganya amasezerano leta igirana na ba rwiyemezamirimo, byose byakorwaga na RURA.

Eng ati “Ugasanga ibintu byose nibo babikora, hakabamo icyuho. Ibyo rero byarasobanutse, mu itegeko byarahindutse. Ubu uko bimeze, Umujyi wa Kigali cyangwa indi mijyi aho gutwara abantu bizajya bikorerwa, niyo izajya isinyana na ba rwiyemezamirimo.”

Akomeza ati “Noneho RURA ikagumana inshingano ikomeye yo kugenzura ko ibyo rwiyemezamirimo yemereye abatwara, kubera ko RURA yo ibanza kugenzura ko utwara abantu yujuje ibisabwa, afite imodoka zujuje ibisabwa noneho barangiza batanga icyemezo. Icyo cyemezo ucyemerewe, ajya gupiganira isoko mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hose.”


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments