• Amakuru / MU-RWANDA

Ubwo hasozwaga Igiterane ‘‘All Women Together-AWT’’ (Abagore twese hamwe), cyabaga ku nshuro ya 11, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Centre, Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore ko bakwiye guhuza ubukirisitu n’indangagaciro z’umuco ndetse no gukorana umurava mu byo berekejeho amaboko kugira ngo bagere ku cyo igihugu kibategerejeho.

Iki giterane cy’iminsi ine cyateguwe na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church.

AWT ni igiterane cy’ivugabutumwa gikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abari n’abategarugori kwiremamo icyizere no kubaka umugore ubereye umuryango. Cyitabiriwe n’abasaga 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Amerika, Canada n’ibindi byo ku migabane ya Amerika, Aziya na Afurika.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko kera bavugaga ko utereye impinga akayisoza ahingukira ku rugo rurimo umunabi, agwa ku gasi ariko yahasanga ururimo “mpinganzima uba umurame’’.

Yagize ati “Ubwo u Rwanda rufite ba Mpinganzima bangana nkamwe, turahirwa. Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore, uba wubatse umuryango, bityo ukaba uteje imbere igihugu.”

Yagaragaje ko kubaka Isi ibereye Imana bikwiye kujyana no ‘kubaka umuntu kuko ari bwo butumwa twahawe twese.’’

Ati “Kubaho kwacu si impanuka, ubuzima bwacu bukwiye kugira intego.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiye kurangwa n’urukundo aho kuryana no kwemera kugwa mu mutego wo kwikuza.

Yabwiye abagore by’umwihariko ko bakwiye kuzirikana ko indangagaciro zabo zigomba kubaranga mu byo bakora.

Ati “Abagore twese hamwe”, ari twe bari hano uyu munsi no ku Isi hose, muri wa mutima w’umugore uhora ushaka kunoza, dusabwa guhuza inshingano z’umukirisitu, indangagaciro z’umuco n’icyo umuryango n’igihugu bidutegerejeho – byose tukabikorana umuhate n’umutima ukunze.’’

“Muri wa mutima unoza rero, mukomeze no kugira uruhare, muri gahunda zigamije guteza imbere, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, haba mu bijyanye n’isuku, imirire n’ibindi bifasha umuntu kubaho atekanye ndetse mwebwe mwaranabitangiye, mukomereze aho.’’

Abagore bitabiriye iki giterane bibukijwe ko bahirwa kuko igihugu cyazirikanye ko ntaho cyagera mu gihe hari umuntu wasigaye inyuma.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu Imana yaremye bateshwa agaciro nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Abashumba n’abandi bakozi b’Imana, mu nshingano nyinshi nziza mufite kandi dushima harimo kwigisha ubutumwa bwiza, no kurinda abakirisitu ureberera. Abakirisitu namwe mukwiye kuba maso. Kwizera kwanyu rero gukwiye kujyana no gushishoza.’’

Yavuze ko hari ingero z’abahohoterwa bakaba banamburwa ubuzima ariko ibyo bidakwiye ahubwo ari ingenzi guharanira “kuzamurana, kurenza kwikorezanya imitwaro, ibyo ni byo bitugira abana b’Imana nyakuri.’’


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments