Ku wa Kane tariki ya 10 Kanama 2023, Nibwo Ubushinjacyaha bwasabiye umugabo wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko guhamywa icyaha cyo guhoza uwo bashyingiranywe ku nkeke kubera ibitutsi by’urukozasoni.
Byagarutsweho, ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishaga urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo ukurikiranyweho guhoza ku nkeke umugore we.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo mu bihe bitandukanye yagiye atoteza umugore we amubwira amagambo mabi ndetse akanamutuka ibitutsi by’urukozasoni byatumye abaho mu bwoba.
Bwagaragaje ko uyu mugabo yari umushoferi w’imodoka mu gihe umugore we yacuruzaga akabari ku Kimironko.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ngo yakundaga gutoteza umugore we ku buryo hari nubwo yamusangaga aho acururiza akabaza impamvu abakiliya bagiye kunywera mu kabari k’indaya aho yavugaga umugore.
Uretse kandi kumutuka ngo uyu mugabo yagiye akora ibikorwa bigamije gutera umugore ubwoba no kumubuza umutekano birimo kumukubita no kumutuka bikomeye ndetse akamutukira no mu ruhame.
Hanavuzwe ko uwo mugabo yanagiye yandikira umugore we ubutumwa bugufi kuri telefoni bumutera ubwoba.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo zinyuranye z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zigaragaza ko uwo mugabo yazengereje umugore bikaba ngombwa ko anamuhunga akajya kwibera aho yakoreraga ariko naho umugabo akahamusanga agamije kumugirira nabi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo bikorwa bigize icyaha cyo guhoza uwo bashyingiranywe ku nkeke busaba Urukiko ko bwakimuhamya ndetse agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri muri Gereza.
Uyu mugabo yemereye urukiko koko ko icyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho yagikoze ariko asaba ko yagabanyirizwa igihano kuko yifuza kujya gushakira abana be amafaranga y’ishuri yo gutangirana umwaka utaha w’amashuri ngo kuko batakibana n’umugore nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umunyamategeko umwunganira, Me Hagenimana, yasabye ko Urukiko rwazashingira ku ngingo za 58 na 59 mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akagabanyirizwa igihano.
Yagaragaje ko mu gihe amaze afungiye muri kasho ya polisi yamaze kwitekerezaho akabona ko akwiye kwikosora ndetse akaba anabisabira imbabazi.
Me Hagenimana kandi yagaragarije urukiko ko uwo yunganira afite impamvu zishobora kuba nyoroshyacyaha bityo ko akwiye kugabanyirizwa igihano cyangwa se akaba yanahabwa igisubitse.
Yashimangiye ko gusubika igihano nta ngaruka byateza kubera ko bamaze gutandukana n’umugore we ndetse banafitanye urundi rubanza rw’imbonezamubano mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwo gusaba gatanya.
Yagaragaje kandi ko uwo mugabo ari ubwa mbere akurikiranywe mu nkiko, kuba yifuza gukomeza akazi yari asanzwe akora no gutunga abana ndetse no kubashakira amafaranga y’ishuri y’umwaka utaha.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Nyuma yo kwiregura ku mpande zombi, Inteko iburanisha uru rubanza yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi umwe yahise yemeza ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 25 Kanama 2023.