Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa Gatatu tariki ya 09 Kanama 2023, Nibwo mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Kiniha mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, Umwari Gabriella wari wajyanye na bagenzi be gutashya inkwi zo gucana yarohamye mu Kiyaga cya Kivu.
Amakuru avuga ko yajyanye na bagenzi be gutashya, bagezeyo abo bari kumwe bajya koga na we arabakurikira ajya koga bimuviramo kurohama.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa, wabonetse ku wa Kane tariki ya 10 Kanama 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Saïba Gashanana, mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN, Yavuze ko uyu mwana akimara kurohama Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Mazi ryatangiye kumushaka ariko ntiyahita aboneka.
Uyu Munyamabanga kandi yasabye ababyeyi batandukanye kujya bakumira abana babo bakabakangurira kutegera ikiyaga cya Kivu ndetse nahantu hose hashobora guteza ibibazo byavukamo impfu cyane cyane muri iki gihe abanyeshuri bari mu biruhuko.
Ati "Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Kane uhita ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye kugirango ukorerwe isuzuma.
Akomeza ati" Ubu wamaze no gushyingurwa. Turasaba ababyeyi kuba hafi cyane y’abana babo bakababuza kugendera kure ahantu hashobora guteza ibyago cyane nko muri ibi biruhuko"
Ibi bibaye mu gihe bamwe mu bana bari mu biruhuko baturiye iki kiyaga birirwa ku nkombe zacyo, bamwe boga abandi bashungereye.
Nyuma y’ibyo hahise hitabazwa izindi mbaraga zirimo Inkeragutabara zasabzwe gutanga ubufasha mu gukumira abana bashaka kugera ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu kwirinda izi mpanuka ziviramo bamwe kuhaburira ubuzima.