• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kanama 2023, NIbwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakanguriye abagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka ku buryo bwihuse.

Abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakanguriwe kwimuka mu maguru mashya, binyuze mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro by’Umujyi wa Kigali, aho ryibutsa  kwihutira kwimuka.

Rigira riti “Mu gihe twegereje ibihe by’imvura, Umujyi wa Kigali uributsa abantu bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko basabwa kwimuka bagatura ahantu hizewe mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bwabo”.

Abasabwa kwimuka ni abatuye ahantu hagaragajwe ko hateje ibibazo n’ahandi hantu hose hafite ubuhaname bukabije buri hejuru ya 50%.

Abandi basabwa kwimuka, ni abatuye ahantu hafite ubuhaname buri hagati ya 30% na 50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.

Ni kimwe n’abatuye mu mbago z’igishanga by’umwihariko muri metero eshanu uvuye kuri za ruhurura ziteje akaga nkuko ImvahoNshya ibitangaza. 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abatuye uyu Mujyi kuzirika neza ibisenge by’inzu, kurinda inzu kwinjirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye.

Bibutswa kandi guhoma inzu zidahomye zigashyirwaho imireko n’imiyoboro y’amazi.

Abaturage basabwa gusana inzu zishaje n’izangiritse (ku babiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe), gusibura inzira z’amazi no kwirinda kujugunya imyanda muri za ruhurura no mu migezi ndetse no gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments