• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Kanama 2023, Nibwo mu mudugudu wa Gicinyiza akagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo, Umukobwa witwa Dusabe Claudine w’imyaka  21 wo mu yatawe muri yombi nyuma yo kubyara umwana akamujugunya mu musarane.

Amakuru y’ijugunywa ry’uyu mwana yamenyekanye nyuma yuko abaturanyi ba nyina bamwumvishe aririra mu bwiherero, aribwo abantu bahise bihutira gutabara ngo bamenye ibyabaye ari nako batabaza abandi ndetse n’inzego zitandukanye zubuyobozi nabwo bwahise butabara mu maguru mashya.


Umwe mu batabaraga ubuzima bwa nyakwigendera witwa Niyigirimpuhwe Benoît  utuye muri uyu murenge wa Kinyinya, Mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN, yayitangarije ko ubwo batabaraga uyu muziranenge batari borohewe bitewe nuko mu cyobo bamukuragamo hasohokagamo umunuko wamaziranoki cyane ko uyu mwobo wari ufite ubujyakuzimu bureshya na metero enye.

Ati “ Nashotsemo nambaye ubusa hejuru none byanteye uburwayi nubwo natabaraga ubuzima bwa nyakwigendera. Hazamukagamo impumuro mbi.

Aya makuru yaje gushimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, MAZIMPAKA Patrick mu kiganiro kigufi yagiranye na Blus TV yavuze ko bamenye aya makuru  ukekwa kwihekura akimara kubikora nabo bagahita bakora ibishoboka byose ngo batabare umwana nubwo bamukuyemo yamaze gushiramo umwuka.

Uyu muyobozi yatangaje ko ukekwaho yahise ajyanywa ku Biro bya RIB i Kinyinya anasaba urubyiruko kugendera kure ingeso mbi izo arizo zose zishobora kubangiriza isura ndetse no guhindanya isura y’igihugu cyane cyane ubusambanyi, ubujura, ibiyobyabwenge no gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Yagize ati “Ikibazo cyabaye ejo, yashyikirijwe inzego zibifite ububasha ngo akurikiranywe n’amategeko ku byo yakoze.Umwana ngo yari ageze igihe cyo kuvuka”.

Gitifu  Mazimpaka yasabye abaturage barimo urubyiruko kwirinda ibyaha bitandukanye no gukura amaboko mu mifuka.

Ati “Ni ukwirinda gukora ibyaha n’amakosa nkana,ni iy’umuntu agize ibyago ashobora kwegera abantu bakamufasha ariko adashatse ibisubizo bitari byo. Ikindi nuko bagomba gukura amaboko mu mifuka bakiteza imbere cyane ko umurimo uwo ariwo wose waguteza imbere .”

Uyu mukobwa wihekuye bivugwa ko yari asanzwe yicuruza ntakandi kazi yagiraga yahise acumbikirwa Sitasiyo ya RIB ikorera mu murenge wa Kinyinya kugira ngo aryozwe ibyo akurikiranyweho.

Indobo bakoreshaga bakuzamo umwanda kugirango batabare umwana wari wajugunywe muri uyu mwobo utwikirije urugi


Aho ukekwaho guta umwana mu bwiherero yabaga



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments