Muri iri rushanwa ryatangiye ku wa kabiri, tariki 25 Mata, u Rwanda rwitwaye neza rusoza iyi mikino rudatsinzwe kuko rwatangiye runyagira Djibouti ibitego 52-02, rukurikizaho gutsinda Sudani y’Epfo ruyandagaje ku bitego 46-15, rusoreza kuri Tanzania yakiriye iri rushanwa ruyitsinda 46-13.
Ibi byahesheje Ikipe y’Igihugu kuyobora Itsinda A, maze ku wa 29 Mata ihura na Ethiopie yabaye iya kabiri mu Itsinda B, iyitsinda ibitego 46-06 muri 1/2.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’akarasisi iyi Kipe y’Igihugu y’Abangavu bari munsi y’imyaka 17 Bagirishya yavuze ko ibi babikesha uburyo bushya bahiseno gukoramo bagendeye ku kuvumbura impano mu bigo by’amashuri, bakazitegura ndetse bakanazigenera amarushanwa kugeza zitangiye gutanga umusaruro.
Yavuze ko gutsinda amakipe ari ingenzi cyane ariko ari ibintu bisaba kwitegura mu byiciro bitandukanye.
Imyiyereko ya Karate
Yagize ati "Twashyizemo imbaraga duhindura uburyo bwacu bwo gushaka impano no gutuma abana bagera mu gihe cy’amarushanwa hakiri kare. Burya gukora imyitozo gusa ntibihagije, ugomba gushakira umwana aho yapimira bya bindi yitoje abashe kubishyira mu bikorwa.’’
"Aba bana baturuka mu mashuri, cyane cyane mu bigo bine ari byo Kiziguro, Saint Famille y’i Nyamasheke, TTC de la Salle n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kitabi.’’
Bagirishya yakomeje avuga ko aba bana babarizwa mu bigo by’amashuri akina Shampiyona y’Igihugu bahuye na bagenzi babo bo mu Karere bari ku rwego rwo hasi.
Yagize ati "Ni abana bari mu bigo by’amashuri bikina Shampiyona y’Igihugu y’Abagore. Twageze igihe dukina n’ibihugu bifite amarushanwa ari ku rwego rwo hasi, aka kanya ibyo bakina ni byo twahozemo mu bihe byo hambere, bigaragara ko twebwe twazamuye urwego, bigaragara ko ibihugu dukina nabyo mu karere urwego rwabo rutazamutse cyane."
Handball yo mu Rwanda ishaka gufata cyane cyane igice cy’Abarabu, Uburengerazuba bwa Afurika ndetse na Angola rufata nk’icyitegererezo.
Bagirishya yavuze ko hari abari hejuru y’u Rwanda bakeneye kureberaho barimo abo muri Afurika, Igice cy’Abarabu bakina n’Abanyaburayi bareberaho nka za Espagne na za Portugal.
Ati "Bafite amarushanwa y’ibihugu bikikije Inyanja ya Mediteranee kandi ntibayakina ku bakuru gusa ahubwo bagera mu bana bakiri bato kuzamuka kugeza mu byiciro byose."
Aya marushanwa yiyongeraho imikino ibera mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Côte d’Ivoire na Sénégal.
Yakomeje ati "Navuga ko na yo muri iyi minsi tugenda tuyisatira. Hari kandi na Angola ari na yo dufata nk’icyitegererezo muri aka gace kacu ndetse n’ibyo turi gukora byose turi kujyana n’imikorere y’iki gihugu."
Bagirishya yasobanuye ko u Rwanda rwize umuvuno wa Angola ndetse ukaba ukomeje gutanga umusaruro.
Yagize ati" Yaba uburyo bashaka impano, uburyo zitegurwa, uburyo bashyiraho amarushanwa y’abana n’uko bategura amarushanwa yabo ni byo turi gukora hano kuko iwabo byabagejeje ku rwego rwa Afurika itsinda ibihugu by’Abarabu."
"Nk’ubu tuvuze mu bagore, nta washidikanya ko Angola ari yo ya mbere muri Afurika, natwe twizeye ko nidukomeza kuyikurikira tuzajya duhangana n’abo barabu dufatanyije na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo twizeye ko tugiye kuzamuka tukaba ibigangange ku mugabanye wa Afurika.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, u Rwanda ruzahagararira Akarere ka Gatanu mu Gikombe cya Afurika kizatanga ikipe zizakina Igikombe cy’Isi.