U Rwanda rwakiriye abarwanyi 15 bavuye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abaturage b’abasivili bafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro barindwi.
Aba Banyarwanda bacyuwe n’abakozi bari mu
butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (MONUSCO), babashyikiriza u Rwanda kuri uyu wa 25
Ugushyingo 2025.
Perezida
wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe
abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valerie yahamirije IGIHE ko mu bo
bakiriye harimo abana batanu.
Ati
“Uyu munsi twakiriye abaturage baturutse mu mashyamba 22, harimo abari
abasirikare 15 n’abaturage b’abasivili bafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro
barindwi n’abana batanu.”
Akomeza
avuga ko iyo aba bahoze ari abarwanyi batashye, bahita bajyanwa i Mutobo kugira
ngo bahabwe amahugurwa abategurira gususubizwa mu buzima busanzwe.
Ati
“Iyo bizanye ku bushake bwabo (voluntary repatriation) bahabwa amahugurwa mu
gihe cy’amezi atatu cyangwa ane mbere yo gusezererwa no gusubizwa mu buzima
busanzwe. Tubasezerera bagasubira mu miryango bakomokamo nyuma yo kubakorera
isuzuma (assessment) dufatanyije n’inzego nyinshi zidufasha kubahugura
rikagaragaza ko imyitwarire yabo yahindutse.”
Nyirahabineza
avuga ko amahugurwa baha abahoze ari abarwanyi aba agamije kubakuramo
ingengabitekerezo mbi yabokamye ya Jenoside bigishwa mu mashyamba ya Repubulika
iharanira Demukarasi ya Congo.
Aba
barwanyi iyo batashye kandi bahabwa ubuvuzi butandukanye burimo n’ububafasha
gukira ihungabana, kuko abenshi bataha bafite ibyo bibazo.
Ati
“Uretse amahugurwa, bahabwa ubufasha bwinshi burimo ubuvuzi, gucumbikirwa,
kugaburirwa, guhabwa imyenda n’ibindi bikoresho by’ibanze, kandi abagore,
abana, abasaza ndetse n’abamugaye bahabwa ubufasha bujyanye n’ibyo bakeneye
by’ibanze.”
Yanaboneyeho
gusaba abamaze kugera mu miryango yabo, gukangurira bagenzi babo bakiri mu
mashyamba kurambika intwaro bagataha mu gihugu cyababyaye kuko cyiteguye
kubakira.
Kuva
muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2025, MONUSCO yacyuye abarwanyi 54
b’Abanyarwanda babaga muri RDC, biganjemo aba FDLR. Batahanye n’abo mu miryango
yabo 44.
Imibare itangwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) igaragaza ko kuva mu 2001 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bose baje mu byiciro 75 bimaze kuhanyuzwa.
Like This Post? Related Posts