• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, Nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yihanganishije Perezida w’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kubera ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize bigahitana abagera ku 131, bikangiza n’ibikorwaremezo bitandukanye.

Mu butumwa bwa Jinping, yavuze ko ‘guverinoma y’u Bushinwa n’abaturage b’iki gihugu bunamiye abapfuye, banihanganisha imiryango yabo, abakomeretse ndetse n’abandi bagizweho ingaruka bose’.

Yakomeje avuga ko afite icyizere ko u Rwanda ruzarenga ibi bihe bikomeye rukongera kwiyubaka.

Yagize ati " Guverinoma y’u Bushinwa n’abaturage b’iki gihugu bunamiye abapfuye, banihanganisha imiryango yabo, abakomeretse ndetse n’abandi bagizweho ingaruka bose"

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments