Mu gikorwa ngarukakwezi cyitswe “Inzu y’Ibitabo Summit 2025” gitegurwa n'Umunyamakuru Dushimimana Jean de Dieu uzwi nka Dashim cyabereye kuri Saint-Paul mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 02 Ugushyingo 2025, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, yahawe igihembo nk’umuntu wiyemeje kubaka ubumwe no gusigasira indangagaciro z’imbabazi mu Rwanda.
Pasiteri Rutayisire afatwa nk'umuvugabutumwa w’intangarugero mu biganiro birebana n’ubumwe n'ubwiyunge, yongeye kwerekana ko ubutumwa bwe bukomeza kugirira akamaro sosiyete Nyarwanda ubwo yegukanaga igihembo acyesha igitabo yanditse kuri iyo ngingo.
Yahawe igihembo “Inzu y’Ibitabo Awards” abikesha igitabo cye yanditse mu Cyongereza yise "Reconciliation is my Lifestyle, A Life Lesson on Forgiving and Loving Those Who Have Hated You."
Ni igitabo cyasohotse bwa mbere muri Amerika mu 2021, kigasohoka no mu Rwanda muri Nyakanga 2022. Icyo gitabo gifite amapaji 124, kigaragaza ubuzima bwe bwubakiye ku mbabazi no gukunda abigeze kumuhutaza.
Muri icyo gitabo, Rutayisire agaragaza uburyo kubabarira byamubereye umusingi w’ubuzima, aho yibanda ku masomo yakuye mu buzima bwe, kuva ku bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ku rugendo rwe rwo kuba umuvugabutumwa uzwi ku rwego mpuzamahanga.
Pasiteri Rutayisire azwi nk’umuvagabutumwa, umwanditsi n’umwigisha, w'imyaka irenga 40 mu murimo w’Imana.
Igitabo cye “Reconciliation is my Lifestyle” kimaze gufasha abantu benshi mu gihugu no hanze, kikaba cyifashishwa n’amashyirahamwe n’amadini atandukanye mu biganiro bigaruka ku bumwe, ubwiyunge n’imbabazi.
Ati:"Amasomo nize mu kubabarira mu by’amoko narayarambuye nsanga akenerwa no mu buzima busanzwe kuko turabyigana, turacuranwa, turabeshyerana, turamburana. Ndavuga nti amasomo arakenewe ahantu hose."
Igihembo yahawe kije mu gihe ubutumwa bwe bukomeje kugera kure, kandi bukaba bwerekana ko ubwanditsi bushobora kuba intwaro ikomeye mu kubaka sosiyete ifite indangagaciro.
Umunyamakuru Dashim utanga ibyo bihembo abinyujije mu nzu y'ibitabo Summit, avuga ko icyo gikorwa kigamije guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda.
Yagize ati:"Intego nyamukuru ni uguhesha agaciro abantu bihebeye ubwanditsi bw’ibitabo, cyane cyane abafasha sosiyete kubona amasomo y’ubuzima. Ibi ni ibihembo bigamije gushimira abagira uruhare mu bwanditsi bufite ishingiro ry’inyigisho zubaka. Urugero rw’igitabo cya Rutayisire ni ikimenyetso cy’uko ubwanditsi bushobora kuba umuyoboro w’ubwiyunge n’isanamitima."
Yongeyoho ko ari n'umwanya mwiza wo gushimira abakoze neza mu ngeri zitandukanye bakiriho.
Yagize ati:Tugire umuco gushimara abakoze neza bakiriho. Nta mpamvu n'imwe yo gutangirwanwa micro ku irimbi ugiye kuvuga ibyiza by'umuntu kandi ataribubyumve, wakabaye warabimubwiye agihari."
Ibyo Dashim abihuza n'Ijambo ryahindura Ubuzima akunda kuvuga, aho agira ati:"Nta gihe nyacyo kiruta none. Icyo ufitiye ubushobozi gikore uyu munsi, wikirindiriza ejo kuko ibyejo bibara abejo."
Uretse Pasiteri Rutayisire kandi hanashimiwe abandi banditsi babiri bagaragaje ubuhanga mu ngeri zitandukanye bagamije guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda, Nzugu Gad, uzwi cyane mu biganiro bica ku mbuga nkoranyambaga nko kuri YouTube, TikTok na Facebook, yahawe igihembo cyitswe “Best Health and Wellness Author”, kubera ibitabo bye bigaruka ku buzima buzira umuze.
Ni mu gihe umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yegukanye igihembo cya “Best Historical Non-Fiction Author”, kubera uburyo yagiye asobanura amateka y’u Rwanda mu buryo bwimbitse kandi bwubaka.
Pasiteri Rutayisire yahawe igihembo cy'umwanditsi w'umwaka, abikesha igitabo yise "Reconciliation is my Lifestyle."Ni igihembo yashyikirijwe na Eric Utuje, Umuyobozi w’Ibiganiro kuri Radio/Tv10
Umwanditsi w’ibitabo Nzungu Gad yahawe igihembo muri ‘Inzu y’Ibitabo Summit’. Yashyikirijwe igikombe cye na Martin Bizimana, Umuyobozi Mukuru wa Club Hotec
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, yahawe igihembo cyitswe ‘Best Historical Non –Fiction Aurthor’. Ni igihembo yagishyikirijwe na Ahivugiye Florent, Umuyobozi Mukuru wa Nzuri Business Group Limited
Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi Ama G The Black yaganirije abitabiriye Inzu y'ibitabo Summit mu kiganiro yahuriyemo n'umunyamakuru Dashim
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Mike Karangwa yashimiye Dashim mu gikorwa cye 'Inzu y'Ibitabo Summit', avuga ko ari byiza kuba hari abantu bamaze gusobanukirwa ko bashobora guhurira hamwe bakavoma ubumenyi, mu gihe muri iki gihe abenshi bashishikajwe n'ibintu biraho gusa