Aba bagabo 30 bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafatiwe mu mudugudu wa Musenga, akagari ka Kivugiza mu murenge wa Masoro
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati ”Twahawe amakuru n’abaturage bo mu mudugudu wa Musenga ko hari abantu batangije ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu mirima y’abaturage yo muri uwo mudugudu. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze, twateguye igikorwa cyo kubashakisha, hafatirwa abantu 30 bari bafite ibikoresho gakondo bifashishaga birimo ibitiyo 28, amapiki 3 n’amasuka 3.”
SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu birombe byemewe, hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kandi bugakorwa n’ababifitiye uruhushya rwatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abakora muri ubwo bucukuzi nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Yaburiye abakomeje kwica amatwi bakishora mu birombe, mu mirima y’abaturage ndetse no mu migezi bashakishamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.