Perezida William Samoei Ruto yasabye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba n’ibiri mu Ihuriro rya za Guverinoma rigamije Iterambere, IGAD gukuraho inzitizi zikibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu rugendo rwo kwihuza kwa Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Ruto yavuze ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ari ingenzi cyane mu iterambere ry’Afurika y’Iburasirazuba no mu karere k’Ihembe rya Afurika.
Yavuze ko Leta zigize aka karere zifite umukoro wo gukuraho imipaka yashyizweho n’abakoloni, kuko izana amacakubiri kandi ikaba nzitizi ikomeye ibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu karere.
Ati “Ntitugomba guha agaciro imipaka yashyizweho mu karere kacu, yashyiriweho mu nama y’i Berlin mu Budage ikagabanyamo ibice umugabane wacu ikaduha imbibi. Tugomba gukuraho izo nzitizi, tukayirenga ahubwo tukubaka ubucuti.”
Perezida Ruto kandi yavuze ko raporo yamuritswe ireba uburyo abantu bimukira mu bihugu bya EAC no mu Ihembe rya Afurika ikwiye kwifashishwa n’abategura gahunda zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu ndetse no kwihuza kw’ibihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC Dr Peter Mathuki yavuze ko iyi raporo yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abimukira IOM, IGAD, na EAC igaragaza neza ingeri zikwiye kwitabwaho mu kuzamura urujya n’uruza, hibandwa ku bakozi n’imikoranire hagati y’imiryango y’ubukungu.
Ati “Nizeye ko abayobozi n’abashyiraho gahunda z’ibihugu bazifashisha iyi raporo mu gutegura gahunda zijyanye n’abimukira mu bihugu byo mu karere.”
Dr Mathuki yavuze ko EAC iri gutegura amategeko n’amabwiriza yoroshya urujya n’uruza rw’abakozi hibandwa ku gushyira ibikorwa remezo bikenewe ahari inkambi mu rwego rwo gufasha impunzi kwiteza imbere.
Imibare igaragaza ko muri EAC ubu hari impunzi zibarirwa muri miliyoni 3 n’ibihumbi 300, Kenya ifite 469.414, DRC ikagira 467.744 naho Sudani y’Epfo ifite 308.374, Tanzania 191.042, u Rwanda rucumbikiye 128,064 naho u Burundi bufite impunzi 110.000.
Dr Mathuki yavuze ko aba bantu baje mu karere hari ibyiza bazanye birimo ubumenyi n’amafaranga akomeza kugenda yoherezwa ava mu bihugu by’amahanga.
Umuyobozi wa IOM mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu ihembe rya Afurika Mohammed Abdiker yavuze ko iyi raporo ari urufunguzo rwafasha gutekereza ku rujya n’uruza mu rugamba rwo kwihuza kw’akarere, ariko no mu gushyiraho gahunda zireba iyo ngeri mu miryango y’ubukungu na za Guverinoma.
Umunyamabanga wa IGAD Dr. Workneh Gebeyehu yemeza ko biteguye gushyira mu bikorwa inama abakoze ubushakashatsi batanze kuko zishingiye ku kuri.
Iyi raporo yibanze ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urujya n’uruza rw’abakozi n’ubufatanye mu bukungu, umutekano mu kwimuka no gukuraho imipaka hagati y’ibihugu binyuze muri gasutamo zihuriweho, One-Stop Border Posts (OSBPs).
Yarebye ku bihugu by’u Burundi, Djibouti, Rebubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.
