• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023, Nibwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) kubufatanye n’Umushinga wa Luxembourg ushinzwe iterambere (Luxembourg Development Cooperation Agency (LUXDEV) batangirije mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro igikorwa cyo gutanga mudasobwa 3000 ku barezi bo mu mashuri yaTekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro.

Ni igikorwa kishimiwe n'abatari bake, aho bose bahurizaga ku musaruro n'ingaruka kigiye gutanga.

Bamwe mu barimu bigisha Tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro bahawe izi mudasombwa bavuga ko zigiye kubafasha byinshi birimo no kubasha kubona neza amasomo bigisha no kuyasangiza abanyeshuri ku buryo bworoshye.

Uwamaholo Shamsi, umwalimu wigishiriza mu kigo kigisha Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro mu ishami ryo kwihangira imirimo, Center For Champions mu karere ka Rwamagana, avuga ko izi mudasobwa zigiye kubafasha byinshi kandi zizabaha umusaruro mwiza.

Yagize ati" Mu byukuri izi mudasobwa ziradufasha byinshi aho tuzajya tuzikoresha mu gushaka amasomo no kuyasangiza abanyeshuri twifashishije ikoranabuhanga".

Bernard Niyonzima, nawe ni umwarimu wa Tekiniki yatangarije BTN ko iyi gahunda ibakuriyeho inzitizi dore ko hari n'abatari bafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Agira Ati" bamwe muri twe ntabushobozi bafite bwo kwigurira izi mashini ariko ubu ziradufasha gukora akazi kacu neza".

Eng. Paul Umukunzi, Umuyobozi mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), aganira n'itangazamakuru, yavuze ko iyi gahunda ikomeje kandi bafite intumbero zuko buri mwarimu wese wigisha ibijyanye na tekiniki agomba kuba afite mudasobwa.

Ati" Iyi gahunda yo gutanga no guha mudasobwa abarimu bigisha ibijyanye na tekini irakomeje kuko dufite intumbero yuko buri mwarimu wese agomba guhabwa mudasobwa".

Eng. Umukunzi yanasabye abarimu gufata neza ibikoresho bahawe bakajya babikoresha icyo babiherewe.

Akomeza ati" Turasaba buri mwarimu wese gufata neza igikoresho yahawe kandi akajyikoresha icyo yagiherewe".

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana, butangaza ko izi mudasobwa zitanzwe zizafasha ingeri nyinshi cyane cyane mu rwego rwo gutsinda amasomo no ku isoko ry'umurimo nyuma yuko abanyeshuri basoje amasomo nkuko bisobanurwa n'Umuyobozi w'akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Umutoni Jeanne.

Avuga ati" Izi mudasobwa zirafasha buri wese yaba umwarimu ndetse n'umunyeshuri kuko amasomo biga bizaborohera kuyiga bitewe nuko ikoranabuhanga bizaborohera kurikoresha kandi na nyuma yo kwiga bikazafasha abanyeshuri ku isoko ry'umurimo".

Kuri iyi nshuro y'icyiciro cya kabiri, hatanzwe mu dasobwa zigera ku 3000 ku barimu bo mu karere ka Rwamagana na Kayonza, mu gihe mu kiciro cya mbere muri 2022, hari hatanzwe mudasobwa 2,586 ibyumvikanisha neza ko mu minsi iri mbere abarimu 8000 bigisha aya masomo bazaba bazifite kuko 5500 bazihawe.

Muri iyi gahunda yiswe mudasobwa imwe kuri buri mwarimu (one Laptop per TVET Trainer), Hateganyijwe ko mu mpera z’umwaka utaha wa 2024, nibura abarimu 7,000 bo mu mashuri ya leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano bazaba bahawe mudasobwa.

Iyi gahunda ije yunganira indi isanzwe yo kugeza ihuzanzira za murandasi (Internet connection)mu mashuri yigisha Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:



Abitabiriye uyu muhango bataramiwe n'itorero Imanzi rikorera mu karere ka Rwamagana ariko ryibumbiyemo abaturage baturuka mu turerere dutandukanye










Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments