Amakipe yombi yagomba gukina ku Cisaha ya saa Tatu n’iminota 45 z’ijoro, ariko ubwo haburaga iminota mike byatangajwe ko umukino wari kubera kuri Stade Vélodrome utakibaye.
Ikipe ya Lyon yatangaje ko Grosso n’Umutoza Wungirije, Raffaele Longo, bagezweho n’ibyatewe n’abafana nyuma yo kumena ikirahuri cy’imodoka, bikabakomeretsa mu maso.
Ku rundi ruhande, Ikipe ya Marseille yatangaje ko “itishimiye ibikorwa bitemewe byabaye kandi bidakwiye kwihanganirwa.”
Uretse imodoka ya Lyon, n’abafana batandatu b’iyi kipe yari yasuye batezwe mbere y’uyu mukino.
Nyuma yo kubona ibi byabaye, hahise haba inama yihutirwa, yafatiwemo umwanzuro wo gusubika umukino, LFP itegura Shampiyona y’u Bufaransa itangaza ko Komisiyo yayo Ishinzwe Amarushanwa izamenyesha ikizakurikiraho.
Abafana bagera ku bihumbi 65 ni bo bari bamaze kugera muri stade ubwo umukino wasubikwaga.
Umutoza Fabio Grosso wakomeretse, yageze muri Lyon muri Nzeri asimbuye Umufaransa Laurent Blanc wari umaze kwirukanwa.