• Imikino / FOOTBALL
Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukwakira 2023, Nibwo umusifuzi wo muri Uganda, Fahad Sekayuba, yakubiswe n’abafana bamugira intere ubwo yemezaga igitego ku mukino wahuzaga Express FC na UPDF FC.

Umukino wa UPDF FC yari yakiriyemo Express FC wari umwe mu ikomeye yabaye kuri uwo munsi, uza kuvukaho n’imvururu zatewe no kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe byafashwe n’abasifuzi.

Ku munota wa gatandatu gusa w’umukino, Express FC yari yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Emmanuel Wasswa uyikinira mu kibuga hagati.

Iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu yifuzaga kuzamuka ikajya ku wa kane mu gihe yatsinda umukino ikabona amanota atatu. Ibi si ko byagenze kuko ku munota wa 80 yishyuwe.

Iki gitego nticyavuzweho rumwe kuko Vuni Joseph wa UPDF FC yateye umupira akoresheje umutwe, myugariro wa Express FC, Derrick Ngoobi, awakuriramo ku murongo ariko Fahad Sekayuba wari umusifuzi wo ku ruhande ahamagara uwo hagati, Stephen Kimayo, amubwira ko umupira wari warenze umurongo.

Iki gitego cyahise cyemezwa nyuma y’impaka zamaze umwanya munini ariko abafana ba Express FC ntibanyurwa n’uburyo cyemejwe bahitamo gutega Sekayuba wabigizemo uruhare baramukubita hafi kumuhitana.

Sekayuba yakubiswe n’abafana ba Express FC ubwo yari mu nzira asubira aho atuye mu Mujyi wa Kampala aturutse Bombo ahaberaga uwo mukino. Nyuma yo kugirwa intere, yahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Mulago.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko "ryamaganye urugomo ndetse n’ihohoterwa rikorwa n’abafana mu bikorwa bya siporo.”
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments