• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, Nibwo Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Byange mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Mwulire akarere ka Rwamagana ku muhanda wa kaburimbo wegeranye n'ahari uruganda rwa SteelRwa.

Amakuru avuga ko, iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo yagonganaga n’igare ryari ririho umukecuru noneho birangira umunyonzi w’imyaka 19 n’uwo mukecuru w’imyaka igera kuri 50 bahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka bikekwa ko yatewe n’umushoferi wari utwaye ikamyo wagonze igare ryari riri imbere ye birangira umukecuru wari uhetswe ahise yitaba Imana ako kanya, mu gihe uwo munyonzi we yaje gupfira kwa muganga.

Ati “ Impanuka yabaye ahagana saa cyenda n’iminota 35, ni ikamyo yavaga i Kigali yerekeza Rwamagana igonga igare ryari ririho umunyonzi n’umugore yari ahetse. Uwo bari bahetse yahise apfa ako kanya mu gihe umunyonzi we yapfuye ageze kwa muganga. Uwari utwaye ikamyo yahise afatwa ari kuri sitasiyo ya Rwamagana mu gihe iperereza rigikomeje.”

SP Twizeyimana yasabye abakoresha umuhanda bose  kwitwararika bakawukoresha neza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments