Byagenze gute ngo Bimenyimana w’imyaka 70 ahapfire?
Mu rugo rwa nyakwigendera, Bimenyimana ntibyaribyoroshye kuko iyi mvura yasenye igikuta cy’urupangu rugwira inka zari mu biraro.
Amakuru akomeza avuga ko Nyakwigendera ngo yasohotse mu nzu agiye gutabara izo nka ngo azugururire ibiraro zibe zahunga, agerageje kubikora agwirwa n’ikindi gice cy’igikuta cyari gisigaye hamwe n’inka imwe bari kumwe, indi ihita yiruka.
Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko inka imwe yahise ipfa ako kanya naho Bimenyimana bagahita bihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikore akaba ari naho yaguye.
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi,Kimonyo Innocent,yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko ayo makuru koko ari ukuri, yihanganisha abagize ibyago anasaba abaturage kongera imbaraga mu gukumira icyo ari cyo cyose cyateza ibiza bakacyirinda.
Ati “Turasaba abaturage kurushaho gukora ibishoboka byose byabarinda ibiza kuko nka kiriya gikuta cyaguye, byatewe n’amazi menshi yavaga ku nzu hejuru kandi byari bibaye igihe kirekire, igikuta cyari cyarasomye. Iyi mvura yaguye iza ibihuhura’’.
