Mike La Galette wari umukunzi w'akadasohoka wa APR FC n'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi yitabye Imana azize uburwayi.
Mike La Galette umugabo w'Umudage washinze Restaurant n'uruganda rw'imigati rwa La Galette, yitabye Imana mu ijoro rya cyeye azize uburwayi , uyu mugabo wari umaze imyaka myinshi aba mu Rwanda yari Umufana ukomeye w'ikipe ya APR FC,ndetse akaba ya yiherekezaga aho igiye hose , iyi ni inkuru mbi kuri APR FC kuko uyu mugabo yitabye Imana mu ijoro bucya haba derby .
Uyu mugabo Kandi azwi cyane ko ari Umufana w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi akaba nayo aho yajyaga hose ya yiherekezaga, ndetse yanafashaga abafana bazwi nk'abahuriga kubona amarange yo kwisiga, bagiye gufana ndetse n'amazi yo kunywa igihe barimo gufana Amavubi , amakuru dukesha abantu bari inshuti yuyu mugabo, bavuga ko yari amaze igihe arwaye cyane .
Mike wari Umufana ukomeye wa APR FC ukomeye yitabye Imana azize uburwayi
Like This Post? Related Posts