• Amakuru / MU-RWANDA
Hari abaturage bo mu  miryango yabarizwaga  mu  byiciro by’abatishoboye  hamwe n’abagiye bavanwa  mu manegeka igatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa  Bihinga wo mu murenge wa Jenda akarere ka Nyabihu, bavuga ko  birengagijwe   n'ubuyobozi butabahaye ibikoresho by’ibanze nkuko abandi babihabwa byo kwifashisha.

Baganira na BTN, bavuze ko ubwo binjizwaga mu mazu agize uwo mudugudu w'icyitegererezo, binjiyemo imbokoboko ndetse ntibanagira igikoresho bahasanga none bikaba byarabagizeho ingaruka mbi.

Umuturage utifuje ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru yagize ati" Bagenzi bacu bagiye bahabwa ibikoresho ariko twe twarirengagijwe".

Ni mu gihe bagenzi babo  nabo  batujwe muri uyu mudugudu   bo bavuga ko  ibikoresho by’ibanze byose babihawe  bakibaza mpamvu abo  basanzemo  bo batabihawe  bikabayobera 

 Iyi miryango itarahawe ibikoresho by’ibanze nk’abandi nayo irasaba ko  yabihabwa  kuko ngo muri ayo mazu batujwemo  nta  gikoresho na kimwe bafite. 

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu   kuri iki kibazo, buvuga ko  abatuzwa muri uyu mudugudu bahabwa ibyo bikoresho by’ibanze  bitewe n’ubushobozi buhari  gusa ngo  ku bufatanye n’abaterankunga  ndetse nuko amikoro azagenda aboneka   iyi miryango nayo izatekerezwaho hanyuma ibihabwe nkuko bisobanurwa na Mukandayisenga Antoinette uyobora aka karere.

Agira ati" Biterwa n'ababa bubatse ibyo bikorwa. Bitewe n'ubushobozi uko buzagenda buza bazabiharwa rwose ntakabuza".

Uretse kuba iyi miryango ivuga ko   yirengagijwe ntihabwe ibikoresho by’ibanze nk’abandi, banavuga ko muri uyu mudugudu batujwemo bugarijwe n’ikibazo cy’inzara  kuko ngo nayo itaboroheye na gato.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments