Umushinga wa Sports ikomeye mu ntara y'uburasirazuba, waba waguye mu matsa nyuma yuko Afande Gasana wari Guverineri wiyi ntara ahagaritswe ku mirimo?.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w'intebe ,ryasohotse rivuga ko Commission General (ltd ) Emmanuel Gasana, wari umuyobozi w'intara y'uburasirazuba, ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo akurikiranweho , ibi bikaba bivuze ko iyi ntara igiye guhabwa umuyobozi mushya, ndetse ugomba kuzana ingamba nshya .
Itangazo rihagarika CG (ltd) Emmanuel Gasana
Guhagarikwa cyangwa kwirukanwa kwa Afande Gasana, byatumye benshi bibaza niba umushinga yari yatangije, wo gutuma amakipe y'umupira w'amaguru ya Muhazi United, Etoile de L'Est FC, Bugesera FC na Sunrise FC zihagarariye iyi ntara mu cyiciro cya mbere, ziba ikipe zikomeye ndetse zigahorana amikoro ahagije udahita ukomwa mu nkokora.
Umwaka ushize nibwo Afande Gasana, yafashe umwanzuro ko ikipe ya Muhazi United, ireka kuba ikipe y'akarere ka Rwamagana gusa ahubwo akarere ka Kayonza nako kayigiraho uruhare, nyuma yo kubyumvikanaho akarere ka Kayonza, kemeye kujya gafatanya na Rwamagana, gutunga iyi kipe, ndetse ihindurirwa izina iva kuri Rwamagana City yitwaga mbere, ihinduka Muhazi United, izina ry'umugezi wa Muhazi utu turere duhuriraho .
Muhazi United nyuma yuko ihuriwe n'uturere 2 yari imaze kugira amikoro
Hakurya mu gisaka naho, ikipe ya Kirehe Football club yacumbagiraga ,yasenyewe muri Etoile de L'Est FC,maze uturere twa Kirehe na Ngoma, bahabwa inshingano zo gufatanya gutunga iyi kipe yari izamutse mu cyiciro cya mbere , urebye amakipe nka Sunrise FC na Bugesera, niyo atarabaye urufatanye kuko yo yasaga n'afite uko ahagaze kurusha ayo yandi twavuze haruguru .
Ku bakurikirana umupira w'amaguru mu Rwanda, bisanzwe bibaho ko amakipe y'uturere akunda gukomera igihe akarere kayobowe n'umuntu runaka ukunda umupira w'amaguru, ariko yava kuri uwo mwanya ikipe igatangira kubaho mbarubukeye mugihe uwamusimbuye atabyumva , urugero rwiza ni amakipe ya Gicumbi FC na Etincelles, aho ubona ko zasubiye inyuma, ndetse Gicumbi FC yo imanuka mu cyiciro cya 2 nyuma yo guhindurirwa umuyobozi w'akarere .
Haribazwa niba akarere ka Kirehe kazakomeza gutanga amafaranga muri Etoile de L'Est FC
Kubera izo mpamvu rero, bamwe bibaza niba uturere twahawe gufatanya ikipe, hatazabamo amakimbirane no kutumvikana, igihe umuyobozi mushya w'intara yaza ibi bintu atabyumva, cyangwa atabyitayeho maze amakipe yari yatangiye kugira amikoro akongera gusubira aho yahoze.
Ikipe ya Rwamagana City ubwo yari ifitwe n'akarere ka Rwamagana gusa, yagiye ihura n'ibibazo byo kubaho nabi, nkaho umwaka ushize w'imikino byavuzwe ko abakinnyi bayo, bari batunzwe n'amandazi ndetse bakayabona babanje kugurisha isabune yo kumesa ba baga bahawe, ibi byose nibyo Afande Gasana yari yaraciye muri Aya makipe, gusa benshi baribaza niba ubwo agiye bitaza kongera kugaruka.
Commission General (ltd) Emmanuel Gasana ntakiri umuyobozi w'intara y'uburasirazuba
Afande Gasana yari yagerageje gushyiraho uburyo amakipe yo mu ntara ya yoboraga agira amikoro
Ikipe ya Sunrise nubwo itarimo kwitwara neza mu kibuga ariko nta bibazo by'amikoro biratangira kuvugwamo