Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira, Nibwo mu Mudugudu wa Ntora,Akagari ka Ruhango,Umurenge wa Gisozi,Akarere ka Gasabo, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 yagaragaye yapfuye.
Amakuru yamenyekanye ubwo mu gitondo ku isaha ya saa kumi n'Ebyiri abaturage banyuraga ahantu umurambo wa nyakwigendera wari uri batunguwe no kubona umuntu aryamye iruhande rw'inzira noneho bareba bagasanga yamaze gushiramo umuka bakabona gutabaza inzego z'ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhango, NYIRISHEMA Marcel, yahamirije aya makuru BTN maze avuga ko bayahawe n'abaturage mu gitondo bahagera bagasanga koko ari impamo.
Yakomeje avuga ko hataramenyekana icyaba cyateye urwo rupfu akaba yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru kandi anakangurira abandi kujya batangira amakuru ku gihe abibutsa kutanyura muri ako gace kasanzwemo nyakwigendera mu gihe cy'amasaha asatira ijoro bitewe nuko ari ahantu himuwe abantu bari batuye mu manegeka.
Yagize ati “Twamenye amakuru saa kumi n’ebyiri za mu gitondo,abaturage batumenyesheje ko hari umuntu wapfuye ariko ntabwo icyamwishe kizwi,iperereza RIB iri bukore haramenyekana icyamwishe.”
Ati”Ndashimira cyane abaturage baduhaye amakuru nanasaba abandi kubigira umuco kandi bakirinda kujya bakoresha cyangwa banyura muri aka gace katagituwe kamaze kwimurwamo abari batuye mu manegeka.”
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera utaramenyekana imyirondoro ye uracyari ahabereye icyo cyaha mu gihe hagitegerejwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma.
Like This Post? Related Posts