• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023, Nibwo mu karere ka Ruhango umwana uri mu kigero cy'imyaka 5 bikekwa ko yatwiswe n'umugore afatanyije n'abana be.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Mwari akagari ka Musamo mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, aho  bivugwa ko umubyeyi twahaye izina rya Nyiramirimo ukekwaho gutwika uyu mwana ubyarwa na DUFITUMUKIZA Euvariste, ngo yasohoye mu nzu imyenda akajya kuyitwikira hanze noneho we n'abana be ngo bagahamagara uyu mwana bikekwa ko yatwitse yahagera bagahita bamufata bakamunaga mu muriro w'imyenda.

DUFITUMUKIZA, se w'uyu mwana bikekwa ko yatwitswe n'umuturanyi we yabwiye BTN ko uyu mugore ngo yasohoye mu nzu imyenda ishaje ajya kuyitwika noneho ahamagaza uyu mwana amusunika mu muriro w'imyenda arashya ku buryo bw'indengakamere.

Yagize ati" Baqntwikiye umwana, yaramuhamagaye afatanyije n'abana be baramuzana bamunaga mu muriro wavaga mu myenda ishaje bari batwikiye hanze. Twari mu nzu noneho twumva urusaku rw'umwana utabaza tuheze hanze dutungurwa no kubona ari umwana wacu bafatiye mu muriro".

Uyu mugore twahaye izina rya Nyiramirimo mu kiganiro yagiranye na BTN, yahakanye aya makuru arirahira arirenga avuga ko atatinyuka guwtika uwo mwana kandi ko atigeze asohora uyu muryango bivugwa ko yahohoteye nkuko uyu muryango wabivugaga dore ko ngo yabagiriye neza ubwo umubyeyi ubyara uyu mwana akomeje gushinjwa ko yamutwitse ngo yaje kuri Nyiramirimo amubwira ko yamugirira neza akamucumbikira bitewe nuko umugabo we yamunaniye.

Agira ati" Ni ukuri kw'Imana sinigeze mutwika, Ndakabura umugabo wanjye  tutari kumwe hano. Nabagiriye neza ubwo urumva nasohora mu nzu aba bantu bifite uyu mwana wahiye gutya koko?".

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruhango, KAYITARE Wellars, kuri iki kibazo yabwiye BTN ko ubuyobozi bwakimenye kandi buri kugikurikirana, aho bakiriye amakuru avuga ko ari abana bakinaga iruhande rw'umuriro noneho bagasunika uwo mwana mu muriro ntabushake.

Gitifu usaba imiryango kwirinda gukomeza kwimika amakimbirane ko ikwiye kurangwa n'amahoro, akomeza avuga ko ibivugwa ko uyu mugore ushinjwa gutwika uwo mwana atigeze abikora nkuko amakuru yahawe abihakana kandi ko uyu muryango uvugwaho guhohoterwa utigeze utanga ikirego akaba aboneraho gutera intambwe ugashyikiriza ikirego Urwego rw'ubugenzacyaha noneho hagakorwa iperereza hakamenyekana ikihishe inyuma y'iryo hohotera ryakorewe umwana.

Ati" Amakuru make twabashije kumenya ni uko uwo mwana yahiye nyuma yuko asunitswe mu muriro n'abana bakinaga ariko atari uwo mugore nkuko byagiye bivugwa. Uwo muryango ugomba gushyikiriza ikirego RIB noneho hagakorwa iprereza ku cyatumye umwana wabo ashya".

Akomeza ati" Nasabaga abaturage gukomeza kurangwa n'ubwumvikane aho gukomeza kwimika amakimbirane kuko ntaho byatugeza".

Andi makuru BTN yamenye ni uko mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri uyu mugabo, DUFITUMUKIZA Euvaritse yigeze gukomeretswa ku mutwe ubwo we n'umugore  we basagariraga mugenzi wabo nawe yakwirwanaho akamukomeretsa noneho agafungwa nyuma akaza gufungurwa kuko hari habuze abatangabuhamya.

Uyu muryango bivugwa ko wahohotewe, urasaba inzego z'ubuyobozi gukurikirana ikibazo cyabo kandi bakanishinganisha kuko ubwo batanze amakuru mu itangazamkuru bitari buborohere dore ko na mbere yagiye ategwa n'abagizi ba nabi.

Sources: MAHORO Smason/BT TV mu karere ka Ruhango

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments