• Amakuru / MU-RWANDA

Umuturage witwa Dufitumukiza Gerad utuye mu kagari ka Rugendabari, umurenge wa Mukarange, akarere ka Kayonza avuga ko akomeje gusiragizwa n'ikigo cy'amashuri yagemuragamo ibiryo.

Uyu rwiyemezamirimo usaba kurenganurwa akishyurwa amafaranga ye, avuga ko kuva yahabwa isoko agatangira kugurisha ibiryo ikigo cy’amashuri abanza cya Nyabubare  giherereye muri uyu murenge wa Mukarange muri gahunda   yo kugaburira abana ku ishuri ngo yategereje ko yishyurwa amaso agahera mu kirere.

Nyuma yo kubona ko iki kigo kitubahirije amasezerano bagiranye, yagejeje ikibazo ke ku nzego zishinzwe uburezi mu murenge no ku karere ka Kayonza ariko ntibagire icyo bamufasha kandi nyamara  agaragaza n’imbogamizi zirimo no kubura ubushobhozi bwo kwiga yatewe no kutishyurirwa igihe kuko ariho yari ategereje amafaranga.

Mu kumenya byinshi kuri iki kibazo n’impamvu  uyu muturage atishyurwa Umuyamakuru wa BTN yabajije umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyabubare , Katabarwa Calixte maze nawe agaragaza ko ko ari ukuri anavuga ko ikibazo yakigejeje ku karere akaba agitegereje igisubizo.Yagize ati" Nibyo koko ayo mafaranga ayaberewemo ariko natwe akarere ntikaradusubiza kuva twakagezaho iki kibazo".

Ni mu gihe Umukozi Ushinzwe Uburezi mu karere ka Kayonza, Ntaganda Innocent yemeje ko iki kibazo bakizi ngo kikaba cyaratewe nuko amafaranga yoherejwe akayoba bigasaba ko bongera  kugaragaza iki kibazo akaba asaba uyu muturage akanamwizeza ko mu kwezi k'Ugushyingo uyu mwaka wa 2023 azaba yayabonye.

Agira ati" Nibyo iki kibazo turakizi ariko twari twayohereje haza kubaho ikosa ryuko yayobye. Ubwo rero twamusaba gutegereza yihanganye kuko mu kwezi k'Ugushyingo azaba yayabonye".

Kuba umuturage yarahaye ikigo ibiribwa birimo ibigori n’ibishyimbo bakamwizeza guhita yishyurwa nyuma hakazamo ibibazo ariko ntabisobanurirwe, byamugizeho ingaruka nyinshi zirimo no gukererwa amasomo kuko ntamafaranga y'ishuri yari afite ibituma umuntu yibaza ku mitangire ya serivisi y'abayobozi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments