• Amakuru / POLITIKI

Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, Nibwo Inama njyanama y’akarere ka Karongi, yateranye ifata umwanzuro wo kwirukana ku nshingano uwari umuyobozi w'Akarere ka Karongi azira kutubahiriza inshingano.

Mukarutesi Vestine wayoboraga akarere ka Karongi, akuwe ku nshingano nyuma yo kugirwa inama yo kwikosora ku bitaragendaga neza mu kazi ke no kubahiriza  inshingano ze nkuko Dusingize Donatha, Perezidante w’Inama Njyanama y’aka karere yabihamirije BTN mu kiganiro kigufi ku murongo wa Telefoni.

Yagize ati “ Nibyo koko yegujwe ntakiri mu nshingano. Inama njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga cy’imikorere y’Umuyobozi w’akarere wagiriwe inama kenshi ariko ntiyokosore.”

Akomeza avuga ko Bimwe mu bintu  byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitigeze bikosoka, no gusiragizwa kw'abaturage igihe bamugejejeho ibibazo byabo bigakemurwa biguru ntege.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abayobozi bagifite imyitwarire n'imyumvire nk'iyi kwisubiraho bakubahiriza inshingano zabo kuko umuturage agomba kuza ku isonga.

Niragire Theophile wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yahise ahabwa inshingano zo kuyobora aka Karere ka Karongi by’agateganyo nkuko itegeko ribiteganya .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments